Nyamagabe: Meya Niyomwungeri yasabye abaturage gukora bigamije ubukire burambye

Uyu muyobozi yabigarutseho, kuri uyu wa 01/ Kanama/2025, ubwo hizihizwaga umunsi w'umuganura wabereye mu murenge wa gatare mu karere ka Nyamagabe.
umuyobozi w'akarere kandi yasabye abaturage b'uyu murenge gukora cyane, amasaha menshi n'iminsi myinshi kugira ngo bigire kandi bubake ubukire bw'umuryango muburyo burambye kandi bw'igihe kirekire, yagize ati "Niba koko mufata umuganura nk'umunsi wo kwigira, nagira ngo mbasabe dushyire imbaraga mu gukora akazi kaduha umusaruro, kaduha agaciro kanini, akazi kaduha amafaranga menshi, niko kazi gashobora kuduha kwivana mu bukene.gashobora kaduha ubukire."
Niyomwungeri yakomeje agira ati " kandi mujye mwibuka ko ntamuntu ugomba kwinubira gukora igihe cyose akirimo umwuka, kuko muzabirebe neza ntamuntu ukira akiriho, umuntu akira amaze gupfa , abamukomokaho bagakomeza bagakira, iyo ubonye umuntu akize uhita umenya ko; ise, sekuru nawe yarakize kubera ko uba warabashije gufata umuco wo gukora ugamije gukira ukawushyira mubagukomokaho, bakawutora, bakawukomeza nigihe wowe utazaba ukiriho ngaho aho ubukire bwacu bwagombye gushingira."
umwe mubatanze ubuhamya witwa Mana Flora wahoze ari umurezi, akaza kubivamo akajya kwikorera avuga ko gukora byamufashije maze yorora inkoko zirenga ibihumbi bitanu, akaba anafite inzozi zo atanga igi rimwe kumwana wo mu mudugudu atuyemo mu rwego rwo kunga ubumwe, no guharanira imibereho myiza y'abaturage n'umuryango muri rusange.
Tubibutse ko uyu munsi w’Umuganura wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, hashingiwe ku Iteka rya Perezida N° 062/01 ryo ku wa 19/10/2022 ryerekeye ubutumwa bw’akazi, itangwa ry’ububasha n’iminsi y’ikiruhuko rusange aho Ingingo ya 27 igaragaza Umuganura nk’umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda. uw'uno mwaka ukaba warifite Insanganyamatsiko igira iti ‘Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’. Uyu mwaka,ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wizihirijwe mu Karere ka Musanze Ku
Ese umuganura niki mu muco nyarwanda?
Umuganura ni umwe mu mihango ya kera y’ubwiru wakomokaga ku gihe cy’ingoma ya cyami. Watangijwe mu kinyejana cya 9 ariko uhabwa imbaraga zidasanzwe na Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 16 ubwo yagaruraga ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’igihe cy'ububukoloni.
Wari umuhango wo gushimira Imana umusaruro w’imyaka, gusabana nk’abanyarwanda no kugaragaza ubufatanye hagati y'inzego z'ubuyobozi n’abaturage. Umwami ni we watangizaga uyu umuhango aho yaganuzaga rubanda bakishimira imbuto zeze nk’amasaka, uburo n’izindi.
Ku rwego rw’umuryango umukuru w’umuryango yategekaga ko ibirori byo kuganura bibera mu rugo iwe aho abana bose bahuriraga bakaganura mu biribwa, mu binyobwa no mubindi bikorwa byabaga byakozwe n'umuryango, abana bagahabwa amata nk’ikimenyetso cy’uburumbuke n’ibyishimo, maze abana bagahabwa umugisha wa kibyeyi bagasubira iwabo, bagahinga bakeza ndetse bakarumbukirwa muri byose.
Amafoto
Meya Niyomwungeri Hildebrand yasabye abaturage bo mu Gatare gukora cyane bategure ubukire burambye
Abaturage bitabiriye ibirori by'umuganura mu murenge wa Gatare
Umuyobozi w'akarere yamurikiwe umusaruro wabonetse mu murenge wa Gatare
Umuyobozi w'akarere, Niyomwungeri Hildebrand, yakiriwe neza mu muco wa kinyarwanda.
What's Your Reaction?






