Intambara ya Israel na Iran imaze guhitana hafi 1000 mu bihugu byombi

Jun 20, 2025 - 10:43
Jun 20, 2025 - 11:54
Intambara ya Israel na Iran imaze guhitana hafi 1000 mu bihugu byombi

Umubare w'abamaze guhitanwa n'Intambara imaze Icyumweru ihuje Israel na Iran urakabakaba abantu 1000, n'ubwo impande zombi zitawuvugaho rumwe.

Amakuru agaragara nk'abogamije ku ruhande rwa Iran, avuga ko ibimaze kwangizwa n'Ibisasu biraswa mu Mijyi itandukanye ya Israel itagira ingano.

Tariki ya 15 ishyira iya 16 Kamena [6] 2025, Iran yarashe mu Mujyi wa Tel Aviv, ibibasu byangiza zimwe mu Nyubako ya Ambasade ya USA, biyiviramo guhita ifunga Imiryango by'agateganyo.

Ubuyobo bw'Ambasade, icyo gihe bwari bwatangaje ko yongera gufungura kuri uyu wa Gatanu ntagihindutse.

Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu muri Iran (HRANA), tariki 17 Kamena [6] 2025 yatangaje ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu 452 n’inkomere 646.

Ni mugihe mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 16 Kamena [6] 2025 ibitero bya Iran byari bimaze kwica abantu 24.

N'ubwo Raporo y’uwo muryango ivuga ibi, Minisiteri y’Ubuzima muri Iran yo ivuga ko abapfuye bageraga kuri 224, mu gihe abari bamaze gukomereka bari 1200 kuva Intambara yatangira kugera ku wa Kabiri.

Ibiro Ntara Makuru by’Abongereza [BBC], bivuga ko Televiziyo ya Leta ya Iran yarashweho ku wa 16 Kamena [6] 2025, yatangaje impfu z’abasirikare bakuru muri Iran bapfiriye mu gitero bagabweho na Israël cyiswe ‘’Operation Rising Lion’’.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran Salami Hossein, n'umwe mu basirikare bakuru bapfuye ku ikubitiro.

Abandi bakomeye bamaze kwemezwa ko bapfuye barimo:

  • Fereydoon Abbasi: Umuhanga mu bya Nucléaire
  • Mohammad Bagheri: Umugaba Mukuru w’ingabo za Iran zirwanira ku butaka
  • Ali Shamkhani: Umujyanama w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei
  • Mohammad Mahdi Tehranchi: Umuhanga mu bya Nucléaire
  • Gholamali Rashid: Yayoboraga Ikigo kitwa Khatam-al Anbiya
  • Gen. Mohammad Kazemi: Umuyobozi w’Ubutasi
  • Gen. Hassan Mohaqiq: Umwungiriza wa Kazemi
  • Ali Shadmani: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran mushya [Yari yasimbuye Salami Hossein].

N'ubwo bimeze bitya, Iran ikomeje gutangaza ko Israël izabona igisubizo cy’ibyo bitero byose yayigabyeho.

Iyi ntambara ihangayikishije Isi yose, kuva yatangira imaze gusenya Ibikorwaremezo byinshi birimo: Inyubako, Ibikorwa bya Nucleare, Ububiko bw’ibikomoka kuri Peterori n’ibindi bitandukanye ku mpande zombi.

Tariki 18 Kamena [6] 2025, Israel yiriwe irasa ahantu hatandukanye muri Iran harimo Ibiro bya Polisi i Basij n’Ibitaro bya Kermanshah.

Kuri uwo munsi, Iran ntiyahise isubiza ibyo bitero, ariko kuri uyu wa 19 Kamena [6] 2025 yarashe Ibitaro bya Soroka i Beer Sheva n’Inyubako ndende ikorerwamo ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Israel.

Nyuma y'ibi bitero, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, atazemererwa kubaho kuko ibitekerezo bye ari ukubona Leta ya Israel isenyuka.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0