Impamvu 'Umwalimu SACCO' udatanga Inguzanyo ya 5,000,000 Frw ku mushahara

Ubuyobozi bwa Koperative 'Umwalimu SACCO', bwasobanuriye Abanyamuryango, impamvu badahabwa Inguzanyo ya Miliyoni 5 Frw ku mushahara.
Byavugiwe mu Nteko rusange idasanzwe yaraye ihuriye Abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu gihugu hose.
Iyi Nama yateraniye mu Cyumba cy'Inama cya Hilltop Hotel i Remera mu Mujyi wa Kigali, aho buri Umwalimu SACCO wahagarariwe n'umuntu umwe mu Murenge.
Kimwe mu kibazo cyagarutsweho n'abitabiriye iyi nama, n'impamvu Umunyamuryango atagurizwa Miliyoni 5 Frw hashingiwe ku mushahara, nta yindi ngwate yatswe.
Muri iyi nama yari igamije kwemeza Inguzanyo ya Miliyari 30 Frw bagurijwe na Banki y'Igihugu itsura Amajyambere [BRD], Abanyamuryango baboneyeho gusaba ko Inguzanyo ya Miliyoni 3 n'Ibihumbi 500 basanzwe bahabwa hashingiwe ku mushahara, yazamurwa ikagezwa kuri Miliyoni 5 Frw.
Ndorimana Emmanuel, Umwalimu wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, akomoza kuri ubu busabe, yagize ati:“Kwemeza Inguzanyo ya Miliyari 30 Frw, twizere ko bizatuma natwe iyo dusanzwe duhabwa ya Miliyoni 3 n'Ibihumbi 500 hashingiwe ku mushahara, izazamurwa ikagera kuri Miliyoni 5 Frw”.
Nyuma yo kumva ibyifuzo by'Abalimu bahagarariye abandi barimo na Ndorimana, ubuyobozi bwa 'Umwalimu SACCO' bwasobanuye impamvu iyi nguzanyo itarongerwa kugeza ubu.
Basubiza kuri ubu busabe, Umuyobozi ushinzwe Imari mu 'Umwalimu SACCO', Musabyemungu n'umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi, Hakizimana Gaspard, bavuze ko Miliyari 48 na Miliyoni 500 Frw bafite mu Kigega, atabemera kongera umubare w'amafaranga bagurizwa badatanze Ingwate.
Aba bayobozi bombi, bavuze ko aya mafaranga, ayo kugeza tariki ya 30 Kamena [6] 2025.
Musabyemungu yavuze ko n'ubwo aya mafaranga yiyongereyeho 54% ugereranyije na Miliyari 31.6 Frw bari bafite muri Kamena [6] ya 2024, bitarakunda ko hatangwa Inguzanyo ya Miliyoni 5 FRW idatangiwe Ingwate.
N'ubwo izi Miliyari 31.6 Frw ari inyongera ikomeye, ubuyobozi bwasobanuye ko buramutse butanze Inguzanyo Abalimu basaba, Amafaranga akenewe yahita agera kuri Miliyari 76.4 Frw ugereranyije n’ari kuri Konti, bityo bagira icyuho cya Miliyari 27.9 FRW.
- Uko imibare yerekana ishusho y'ikibazo
Mu bushakashatsi bwakozwe, hagaragajwe ko abanyamuryango bashobora gusaba izi nguzanyo bagera ku 27,238. Ibyiciro byabo bishingiye ku mishahara bigaragaza ko:
Abafite umushahara uri munsi ya 250,000 FRW bangana na 2,891 basaba inguzanyo ingana na Miliyari 10.4.
Umwenda basanzwe bafite ni Miliyari 4.3, naho amafaranga bakwongerwa (Top UP) akaba Miliyari 6.
Abafite umushahara uri hagati ya 250,001 Frw na 300,000 FRW bagera ku 14,077, basaba inguzanyo ya Miliyari 56.3.
Umwenda bafite ni Miliyari 21.8 naho Top UP nukuvuga amafaranga yaba akenewe ni Miliyari 34.4.
Abafite umushahara urenze 300,000 Frw ni 10,270, basaba inguzanyo ya Miliyari 52.6, umwenda bafite ni Miliyari 16.6 naho Top UP ikenewe ni Miliyari 35.9.
Mu mibare rusange inguzanyo yose abanyamuryango bifuza ni Miliyari 119.3 mu gihe umwenda basanzwe bafite ungana na Miliyari 42.9.
Ibi bisaba ko Umwalimu SACCO yabona Amafaranga angana na Miliyari 76.4 kugira ngo iyi gahunda yo gutanga inguzanyo ya Miliyoni Eshanu idatangiwe ingwate ishyirwe mu bikorwa.
- Umwalimu SACCO uzasubiza ubusabe bw'Abanyamuryango ryari?
N'ubwo ikibazo cy’amikoro kidatanga icyizere mu gihe cya vuba, ubuyobozi buvuga ko hari inzira ziri kuganirwaho k'ubufatanye na Banki Nkuru y'u Rwanda [BNR] kugira ngo Abanyamuryango barusheho kungukira mu mikorere ya Koperative yabo.
Gahunda yo gufata Inguzanyo ya Miliyari 30 FRW muri BRD, igamije kwagura uburyo bwo gutanga Inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya “Gira Iwawe” ku banyamuryango batari bake bashaka kwiyubakira cyangwa kugura Inzu.
Iyi Nguzanyo ifatwa nk'ishobora gusubiza ibyifuzo by'Abanyamuryango. Gusa, nk’uko ubuyobozi bwabisobanuye, igihe iyi Nguzanyo izatangira gutangirwa, bizakorwa gake gake hashingiwe ku bushobozi bw’Amafaranga n'imiterere y’ubwizigame bw’Abanyamuryango.
Mu gihe Abanyamuryango bifuza ko Inguzanyo idatangiwe Ingwate yongerwa, birasaba ubushishozi bwimbitse ku rwego rw’Imari ya Koperative.
Icyuho cya Miliyari hafi 28 FRW, gituma Umwalimu SACCO utabasha guhita ushyira mu bikorwa iki cyifuzo.
Gusa, kuba Amafaranga aboneka yarazamutseho 54% hagati ya 2024 na 2025, n'ikimenyetso cy’uko imikorere iri gutera imbere kandi byitezwe ko mu gihe kizaza, Abanyamuryango bashobora gusubizwabakomeje kwizigamira no kugana SACCO ku bwinshi.
Amafoto
Gaspard Hakizimana, yabwiye Abanyamuryango ba 'Umwalimu SACCO' ko ubusabe bwabo bufite ishingiro n'ubwo kubusubiza bigoye
Abarimu 416 bahagarariye abandi mu gihugu hose, nibo bari bitabiriye iyi Nama y'Inteko rusange idasanzwe.
What's Your Reaction?






