Musanze: Imirimo yo kubaka Ikimoteri cya kijyambere igeze kuri 80%

Mu Karere ka Musanze hari kubakwa Ikimoteri cya Kijyambere kizajya gikusanyirizwamo Imyanda y'Akarere kose.
Mu gihe imirimo yo kucyubaka iri kugera ku musozo, abaturage bavuga ko iki Kimoteri kigezweho kirimo kubakwa mu Murenge wa Gacaca, ari igisubizo ku myanda yaburaga aho ijya bakanavuga ko babonyemo akazi gatunze imiryango yabo.
Imirimo yo kubaka iki kimoteri irarimbanyije aho imaze amezi agera kuri arindwi itangiye, abaturage bakaba bavuga ko bitezeho kubakiza imyanda ijugunywa hirya no hino yajyaga ibabangamira.
Aba baturage kandi ni na bo bari mu mirimo yo gukora iki kimoteri bahamya ko amafaranga barimo gukuramo ari kubateza imbere.
Iki kimoteri kirimo gutunganywa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC).
Kizaba gifitiye akamaro kanini abaturage aho kizabaha ifumbire n’amazi yo kuhiza imyaka.
Biteganyijwe ko Ikimoteri cya Gacaca kizuzura muri Nzeri 2025, gitwaye asaga miliyari 4,5 Frw. Kizakusanya imyanda y’amoko yose ituruka mu Karere ka Musanze n’utundi turere tuhegereye. (RBA)
Amafoto
What's Your Reaction?






