RDF yemeje ko ifunze Aba – Ofisiye 2 n'Abasivire 20

Nyuma y'Iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru y'abarimo Abanyamakuru n'abandi bantu batandukanye bivugwa ko bafunzwe n'urwego rw'Ingabo z'u Rwanda [RDF], kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Ingabo yatanze umucyo kuri aya makuru.
Mu itangazo rigaragara ku rukuta rw'Urubuga nkoranyambaga rwayo rwa X yahoze ari Twitter rwa Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, ubuyobozi bwa RDF bwemeje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye gukurikirana mu Butabera Abasirikare 2 b'Abofisiye n’Abasivire 20, bose bakekwaho gukorana ibyaha.
N'ubwo muri iri tangazo hatavugwamo amazina y'abafunzwe n'icyo Abasivire bakora uretse Abasirikare, bamwe mu Basivire bafuzwe, bivugwa ko arimo n'Abanyamakuru babiri.
Muri iri tangazo rigenewe Itangazamakuru, rivuga ko abafashwe bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rigikomeje.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Ibyaha bakurikiranyweho birimo: Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko itemerewe n'Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’uburyo hakoreshejwe amayeri mu guhuza amafaranga yagombaga gukoreshwa mu bijyanye n’amatike y’indege ku makonti ya Minisiteri y’Ingabo, ibintu byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Muri iri tangazo kandi, RDF yibukije ko nk’uko biteganywa n’amategeko, iyo Abasivire bakoze icyaha bafatanyije n’Abasirikare, bakurikiranwa n’Inkiko za Gisirikare.
Iri fungwa ry’Abasirikare n’Abasivire, ni kimwe mu bishimangira ubushake bw’Inze z'Ingabo z'u Rwanda mu kurwanya ikoreshwa nabi ry'Umutungo wa Leta, no gushyira imbere Ubunyangamugayo mu nzego zose z’Igihugu.
Amakuru yagiye hanze avuga ku byo abafunze bakurikiranyweho, avuga ko bifite aho bihuriye n'umukino wo kwishyura wa CAF Champions League w'Umwaka ushize APR FC yasuyemo Pyramids FC yo mu Misiri, n'ubwo muri iri tangazo, ntaho bigaragara.
Itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, rivuga ku bakurikiranywe.
What's Your Reaction?






