Papa Leo wa XIV yashwishurije abifuza ko Kiliziya isezeranya Abatinganyi

Jul 8, 2025 - 18:08
Jul 9, 2025 - 09:53
Papa Leo wa XIV yashwishurije abifuza ko Kiliziya isezeranya Abatinganyi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV, yagaragaje uko Kiliziya ifata ibijyanye no gushyingira [Gusezeranya] abahuje Igitsinda.

Papa Leo wa XIV, yashimangiye ko ishyingiranwa ry’ukuri rishoboka gusa hagati y’umugabo n’umugore.

Yavuze ibi, mu gihe mu Isi hari ikutavugwaho rumwe kubijyanye n'iri sezerano.

Ari k'Urutambiro [Altari], Papa Leo wa XIV yagize ati:“Ishyingiranwa si igitekerezo cyiza gusa ahubwo ni icyitegererezo cy’urukundo nyarwo hagati y’umugabo n’umugore. Urukundo rwuzuye rudahemuka kandi rubyara imbuto.”

Muri iri jambo ryafashwe nk'irikomeye mu yo amaze gutangaza kuva ageze ku Ntebe isumba izindi muri Kiliziya Gatolika, Papa Leo wa XIV, yashimangiye ko gusezeranya abahuje Igitsina, byaba bitandukanye n'ishingiro ry’ukwemera kwa Gikirisitu n’umuryango muzima.

Benshi mu bakurikirana amakuru ajyanye na Kiliziya, bashimangiye ko Papa Leo wa XIV agaragaza impinduka zitandukanye n’iz'uwo yasimbuye, ku bijyanye n'aho Kiliziya ihagaze kuri iyi ngingo.

Papa Leo wa XIV yaboneyeho gushimangira ko agiye kugarura umurongo uhamye w'amahame y’ukwemera, aho gufunga amaso ku byemezo bikomeye birimo n'ibihinduka imyumvire y’Isi ku bijyanye n'Umuryango n’ubuzima.

Yanenze kandi imyumvire bivugwa ko igezweho, ishingiye ku kwitiranya ubwisanzure no kwangiza ubuzima.

Ati:“Hari igihe ubumuntu buhemukirwa, iyo ubwisanzure busobanurwa nk’uburyo bwo kwica aho kuba uburyo bwo kurengera ubuzima.” 

Ibi yabivuze yerekeza ku mategeko yoroheje gukuramo Inda n’ayo kwemerera umuntu kwivutsa ubuzima.

Itorwa rya Papa Leo wa XIV, ryashimishije benshi bari bafite impungenge ku cyerekezo cyari gifitwe n’abamubanjirije ku byerekeye uruhare rwa Kiliziya mu bijyanye n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+).

N'ubwo kuva yakimikwa atarongera gutangaza byinshi kuri iyo ngingo, akiri Karidinari mu 2012, yigeze kuvuga ko “Imyizerere n’imyitwarire y’ababana bahuje ibitsina” ihabanye n’inkuru Nziza ya Kirisitu kandi ko Ingo zishingwa n’abantu bahuje Ibitsina, atari Ingo zuzuye mu rwego rw’Iyobokamana.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léo wa XIV.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.