Paruwase yitiriwe Mutagatifu François d'Assise yafunzwe

Jul 4, 2025 - 10:10
Paruwase yitiriwe Mutagatifu François d'Assise yafunzwe

Paruwase yitiriwe Mutagatifu François d'Assise muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yafunzwe.

Ifungwa ry'iyi Paruwase iherereye i Luano, ryatangajwe na Musenyeri Fulgence Muteba, wa Arikidiyosezi Gatolika ya Lubumbashi.

Yavuze ko kuyifunga byashingiwe ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi byayikorewemo, bikayihumanya.

Ibi bikorwa byabaye tariki ya 2 Nyakanga [7] 2025, nyuma y’uko tariki ya 01 Nyakanga [7] 2025, yagabweho Igitero n'abantu batazwi.

Igisonga cya Musenyeri Arikidiyosezi ya Lubumbashi, Musenyeri Emmanuel Mumba, abagabye iki Gitero basenye ndetse bangiza ibimenyetso byose bikoreshwa mu Misa.

Abagabye iki Gitero, basenye Alitari, batwika Ukarisitiya n'Inkongoro zarimo Isakaramentu Ritagatifu.

Bangije kandi Ubushyinguro Butagatifu [Taberinakolo], imyambaro ya Liturujiya, Ibitambaro bya Alitari, Ibitabo Bitagatifu, Indangururamajwi n’Ingoma.

Musenyeri Mumba yavuze ko icyemezo cyo gufunga iyi kiliziya cyafashwe mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro gikwiye Imana n’ahabera Liturujiya.

Yakomeje avuga ko itafunzwe burundu, ahubwo izafungurwa nyuma y’Imihango yihariye yo kuyihumanura nk’uko biteganywa na Liturujiya ya Kiliziya Gatolika.

  • Bigenda bite igihe Kiliziya yahumanyijwe?

Iyo Kiliziya yahumanyijwe cyane cyane mu buryo bwibasira Ibimenyetso by’Amasakaramentu nk'uko byabaye i Luano, ifatwa nk’aho itakiri ku rwego rwo kwakira ibikorwa bya Kiliziya Gatorika kugeza ihumanuwe.

Kuyihumanura bikorwa n'Umwepiskopi cyangwa undi muyobozi wa Kiliziya wabiherewe ububasha, hakavugwa Amasengesho aherekezwa n'Imihango yo kuyisubiza mu buzima Butagatifu.

Aha muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bizakorwa na Musenyeri Fulgence Muteba.

Guhumanura Kiliziya, n'igikorwa gifite uburemere muri Kiliziya Gatolika, muu rwego rwo kugaragaza ko ahari habereye ibikorwa by’ubuhakanyi cyangwa gutuka Imana, hemerewe kongera kwakira ibikorwa bya Kiliziya.

Ibi bikorwa byose bigamije gukomeza ubudahangarwa bw'ibimenyetso Bitagatifu, no kwerekana ko Kiliziya ari ahantu hatagatifu hagomba kubahwa no kurindwa ibikorwa by’urwango cyangwa gutukisha ukwemera.

Amafoto

Musenyeri Emmanuel Mumba, Umwepisikopi wa Arikidiyosezi Gatolika ya Lubumbashi

Kiriziya Gatolika yitiriwe Mutagatifu Faransisiko wa Assise, yafunzwe nyuma yo kugabwago Igitero n'abiswe abagizi na nabi.

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.