Ababyeyi bafite Abana babaswe no gukoresha 'Smartphones' baburiwe

Jul 22, 2025 - 16:12
Ababyeyi bafite Abana babaswe no gukoresha 'Smartphones' baburiwe

Mu gihe Ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima bw'abatuye Isi, niko ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, bagatega abana Telefone zigezweho zizwi nka Smartphones. 

Ishingiye ku buremere bw'iki kibazo, Ikigo cya Sapien Labs cyo muri USA, cyakoze ubushakashati buburira ababyeyi.

Ubu bushakashati byashyizwe hanze tariki ya 20 Nyakanga [7] 2025.

Muri ubu bushakashati bwiswe 'Kurinda Ubwonko buri gukura mu gihe cy’Ikoranabuhanga', Sapien Labs yerekanye ko abana batangira gukoresha Smartphones mbere y’imyaka 13, baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo byo mu mutwe mu gihe bamaze gukura. 

Ibi bibazo birimo kwigunga n'agahinda gakabije [Depression], ibitekerezo byo kwiyahura n’ubushobozi buke bwo kwiyakira cyangwa guhangana n’ibibazo by’ubuzima busanzwe.

Iyi nyigo yakozwe ishingiye ku bisubizo by’abantu barenga 27,000 bafite hagati y’imyaka 18 na 24 bo mu bihugu 190 bitandukanye. 

Bwagaragaje ko abakobwa aribo bahura n'ingaruka nyinshi kurusha abahungu.

Izi ngaruka hasanzwe ziterwa n’uko imbuga nkoranyambaga nka 'Twitter, YouTube, Instagram, TikTok n’izindi.. zibatera kwiheba no kwiyanga bitewe n’amafoto cyangwa imiterere y’ubuzima babona kuri izo mbuga bigatuma bumva ko bo badafite agaciro cyangwa se ko batari mu buzima bwiza nk’abandi.

Ashingiye kuri ubu bushakashatsi, Umuyobozi mukuru wa Sapien Labs, Tara Thiagarajan, yagaragaje ko uko umwana utangira gukoresha Smartphones akiri muto, ahura n'ibyago byo kutagira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze.

Yasoje avuga ko Smartphones zishobora kuba igikoresho cyiza mu burezi no mu itumanaho, ariko zikaba n’intandaro y’indwara zo mu mutwe iyo zidakoreshwa neza. 

Bityo ko ari inshingano ya buri wese gukurikirana ikoreshwa ryazo by'umwihariko ku mu bana, kugira ngo ahazaza habo hatazahangayikisha benshi.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.