Kigali: Abacuruzi bahatira Inzoga abantu basinze baburiwe

Umujyi wa Kigali watangaje ko abacuruzi baha ibisindisha abana batujuje imyaka y’ubukure, abakomeza guhata inzoga umuntu bigaragara ko yasinze cyane, utubari dukora tutujuje ibisabwa, abakorera ibirori mu ngo bizwi nka House Parties n’abandi bakora ibikorwa bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bukabije, bagiye gutangira guhanwa mu buryo bukomeye.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu imyitwarire ikwiye kubaranga mu bihe by’imyidagaduro, cyane cyane muri ibi bihe by’amakonji menshi ndetse n’ibiruhuko by’igihembwe cya gatatu cy’’amashuri nk’uko byagarutsweho n'Umujyi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine.
Polisi y’u Rwanda yashimangiye ko igiye gukoresha ingamba z’umwihariko mu guca by’umwihariko ubusinzi bukabije, bigaragara ko butangiye kuba bwinshi mu rubyiruko.
Abantu banywa inzoga bakarenza urugero bagasinda bashobora guhura n’ibibazo bitandukanye, haba mu mubiri, mu mibanire, ndetse no mu buzima rusange. Dore bimwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo:
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Inzoga nyinshi yangiza umwijima, bigatera indwara nka cirrhosis.
Uretse ibyo kandi, Inzoga nyinshi zitera indwara z’umutima n’imitsi, Guta ibiro cyangwa kubyibuha bikabije, bitewe n’uko zifite ingufu nyinshi z’amavuta.
Zitera kandi kugira ikibazo mu bwonko, birimo nko kugira ubwenge buke bwo gufata ibyemezo, kwibagirwa, cyangwa kugira ikibazo cy’imitekerereze (nk’agahinda gakabije).
Abazinywa bikabije kandi bahura n'ikibazo cyo uburumbuke. Aha twavuga nko kubura ubushake bwo gukora imibonano cyangwa kudashobora kubyara.
Intonganya n’amakimbirane kandi nabyo ni kimwe mu biranga abanywa inzoga z'umurengera.
Abantu basinze bakunze kurwana, gutukana cyangwa kuvuga nabi. Ibi kandi ntabwo bisigana no Kugira imyitwarire mibi.
Iyi irimo nko: gukubita abo mu muryango, kubasuzugura cyangwa kubatera ubwoba.
Hari kandi gutakaza inshuti n’icyubahiro, aho iyo abantu basinze kenshi batakarizwa icyizere n’inshuti cyangwa umuryango n'ibindi, bishobora kubageza ku gufata icyemezo cyo kwiyahura.
What's Your Reaction?






