Umuforomokazi yateye Umugore w'uwahoze ari umukunzi we amaraso arimo SIDA

Feb 2, 2026 - 11:17
Umuforomokazi yateye Umugore w'uwahoze ari umukunzi we amaraso arimo SIDA

Gutsindwa mu mibanire y'abashakanye bigira ingaruka ku bantu mu buryo butandukanye.

Hari n'abashobora kugira ishyari kandi bagakora ibintu bishobora kugirira nabi abandi, atari kuri bo gusa ahubwo no ku bandi.

Ikibazo nk'iki cyabereye muri leta ya Andhra Pradesh mu Buhinde, aho umugore yagerageje kwihorera nyuma yo gutandukana n’umugabowe

Umugabo yakundaga yashyingiranywe n'undi mugore. Mu rwego rwo kwihorera, uyu mugore yateye umugore we amaraso yanduye virusi itera SIDA rwihishwa.

Nk'uko ikirego cyatanzwe na polisi cyatanzwe n'umugabo w'uwahohotewe, byemejwe ko byabaye ku itariki ya 9 ukwezi Kwambere uyu mwaka.

Polisi iratangaza ko yamutaye muri yombi igihe yari kuri moto atashye iwe.

Uyu mugore uregwa gutanga amaraso arimo ubwandu bwa SIDA asanzwe akora mu bitaro bya leta mu karere ka Kurnool.

Polisi yagize iti:“Uregwa abifashijwemo n’undi muforomo, yakusanyije amaraso yanduye agakoko gatera SIDA ku barwayi bari kuvurirwa mu bitaro bya Leta.”

“Turimo gukora iperereza ku ntego nyakuri yabo, ubwoko bwa virusi ndetse no kumenya niba hari abandi bantu babigizemo uruhare”.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 2
Wow Wow 0