Burera: Abenzi b'Ikigage, Urwagwa, Umutobe n'Ubushera baganirijwe (Amafoto)
Abaturage bo mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, baganirijwe ibijyanye n'isuku ikwiriye kuranga by'umwihariko itunganywa ry'Ikigage, Urwagwa, Umutobe n'Ubushera.
Byagarutse mu kiganiro ubuyobozi bw'aka Karere bufatanyije n'ubwa RBC, bagiriye mu Murenge wa Rugengabali mu Kagali ka Kilibata, binyuze muri gahunda ya “Duhari ku Bwanyu”.
Iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya no gukemura ibibazo bafite, kubamenyesha, kubasobanurira no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry'imibereho yabo n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Muri uru rugendo, Akarere ka Burera kari gahagariwe n'umuyobozi wako, Mukamana Soline wari uherekejwe na Kapiteni Alexis ndetse na Manishimwe Alexis, bari bagize itsinda rya RBC.
Aba bayobozi bombi basabye abaturage kurangwa n'isuku aho bari hose, kuyigira umuco ndetse bakanayitoza abandi.
Aganiriza aba baturage, Manishimwe Alexis, yibanze ku isuku ikwiriye kuranga abenga Ikigage, Urwagwa, Umutobe n'Ubushera.
Yagize ati:“Mu gihe mutegura ibi binyobwa, mukwiriye gukoresha amazi afite isuku. By'umwihariko mu kwinika Amasaka, mu gihe gushigisha ndetse no kugeza habonetse Ubushera cyangwa Ikigage”.
Yakomeje agira ati:“Abenga Umutobe, mukwiriye kuwufunguza amazi atetse kandi mukawutereka mu gikoresho gisukuye. Ubu butumwa kandi, yabugeneye abenga Umusururu n'abakora Umutobororo”.
Yunzemo ati:“Mukwiriye kwirinda gukoresha ibintu bitaribwa. Aha, yatunze agatoki abakoresha Amatafari, Arukoro ndetse n'Imiti itanyobwa, mu gihe benga Urwagwa, Ikigage ndetse n'Umutobe, kuko bigira ingaruka ku buzima harimo n’urupfu”.
Yasoje agira ati:“Ibikoresho byose byifashishwa birimo Ibikombe, Ijerekani n’Amasafuriya bigomba gusukurwa neza kugira ngo bitaba intandaro yo kwanduza indwara”.
“Mwirinde ko intoki zikora mu binyobwa mu gihe cyo kubidaha cyangwa kubitanga. Gusangirira ku gikoresho kimwe nk’Umuheha, Igikombe, Akajerikani cyangwa Agacuma nabyo mubigendere kure, ahubwo buri muntu anyweshe igikoresho cye”.
“Mu gihe mumaze kwenga Umutobe, ukwiriye guhita utekwa, ndetse mukazirikana isuku y’aho mutunganyiriza ibinyobwa, ibi bigakorwa mu buryo buhoraho”.
Ku ruhande rwa Meya Mukamana Soline, yabakanguriye kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye n'aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi.
Yunzemo kandi ko isuku ireba ahahurira n’ahaba abantu benshi. Aha, yakije nko kuriza Santire z’ubucuruzi, Amashuri, Insengero n’Ibiro.
Yavuze ko aha hose, isuku ikwiriye kuba umuco, by'umwihariko mu gihe bategura ibiribwa n’ibinyobwa.
Aba bayobozi bombi basoje bibutsa abaturage gukora siporo bihoraho, kohereza abana mu Ishuri babahaye ibyo bakenera ku Ishuri, kunganira gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri, kwizigamira muri EjoHeza no kongera ubwizigame.
Babasabye kandi kwitabira ibikorwa by’Umuganda, Inteko z’abaturage n’izindi gahunda za Leta zigamije imibereho myiza.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



