APR VC yegukanye Memorial Rutsindura 22, hashimirwa amakipe 60 yayitabiriye (Amafoto)

May 25, 2026 - 10:52
APR VC yegukanye Memorial Rutsindura 22, hashimirwa amakipe 60 yayitabiriye (Amafoto)

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, APR VC, yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse ku nshuro ya 22 itsinze iy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG VC, amaseti 3-2 (22-25, 25-18, 25-14, 22-25, 15-09).

Uyu mukino wa nyuma wakiniwe mu nzu y’imikino n’imyidagaduro y’Akarere ka Gisagara (Gisagara Gymnasium) kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi (5) 2026 ubwo hasozwaga iri rushanwa ryakinwe hagati ya tariki ya 22-24 Gicurasi (5) 2026.

Imikino y’amajonjora mu makipe y’Ibigo by’Amashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye yakinwe hagati ya tariki ya 06-16 Gicurasi (5) 2026.

Muri uyu mukino wa nyuma, REG VC niyo yatsinze iseti ya mbere n’amanota 25-22, APR VC iyitsinda ebyiri zakurikiyeho ku manota 25-18 na 25-14, REG VC itsinda iseti ya kane ku manota 25-22, mu gihe iseti ya kamarampaka yarangiye APR VC iyegukanye n’amanota 15-09.

Kwegukana iki gikombe kuri APR VC byari ibyishimo bidasanzwe cyane ko yagiherukaga mu myaka hafi irindwi yari ishize.

Muri iki kiciro cy’amakipe akina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo, umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’Akarere ka Gisagara, Gisagara VC itsinze iya Polisi y’Igihugu, Police VC amaseti 3-2 (23-25, 25-18, 13-25, 25-17, 06-15).

Mu gihe APR VC yishimiraga kwegukana igikombe mu makipe akina shampiyona y’ikiciro cya mbere, Keystone VC yishimiraga kwegukana icy’ayo mu kiciro cya kabiri, igikombe yatwaye itsinze Win Star VC amaseti 3-0, umwanya wa gatatu muri iki kiciro wegukanywe n’Ikipe ya CUR VC (Christian University of Rwanda) itsinze amaseti 3-0 RYWP VC (Rwanda Young Water Professional).

Mu kiciro cy’amakipe akina shampiyona ahuza Ibigo by’amashuri yisumbuye izwi nka Junior League, Ikipe ya Nyanza TSS yegukanye igikombe cya kabiri itsinze iy’irerero ry’Akarere ka Gisagara (Gisagara Volleyball Academy) amaseti 3-2.

Uyu mukino wari ukomeye cyane, by’umwihariko kuri Gisagara Volleyball Academy yatsindirwaga ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Ikipe ya Nyanza TSS itozwa na Ntakabeho Theoneste, yishimiraga kwegukana igikombe cyayo cya kabiri cya Memorial Rutsindura Alphonse nyuma y’icyo yaherukaga mu 2023.

Umwanya wa gatatu wegukanye n’Ikipe ya PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis) itsinze iya GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare) amaseti 3-1 (25-18,15-25, 25-18, 25-21).

Mu kiciro cy’abiga munsi y’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Ikipe ya PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis) yegukanye igikombe itsinze Ikipe ya Groupe Scolaire Marie Merci Kibeho amaseti 3-0, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya College Christ Roi itsinze iya GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare) amaseti 3-0.

Mu kiciro cya kabiri muri shampiyona y’abagore, Ikipe y’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye ya Ecole Sainte Bernadette school de Kamonyi (ESBK), yegukanye igikombe itsinze iya RP-Kigali College amaseti 3-2 mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Lycée de Nyanza.

Mu kiciro cy’abakanyujijeho, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Umucyo VC itsinze Kinyinya VC, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Kudumu VC.

Mu kiciro cya Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volley), Ikipe yari igizwe na Girimbabazi Serge na Akimana Olivier yegukanye Igikombe itsinze iya Umuhire Jean Pierre na Murindwa Olivier, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe wegukanywe n’Ikipe ya Kabandana Ignace afatanyije na Habimana Bosco.

Mu gihe mu kiciro cy’amakipe y’Ibigo by’Amashuri Abanza, Ibikombe byegukanywe n’Ikipe ya Groupe Scolaire Kigeme yo mu Karere ka Nyamagabe mu bahungu itsinze Groupe Scolaire Mugombwa mu gihe wa gatatu wegukanywe na Ecole Primaire Mugombwa.

Groupe Scolaire Gatovu yegukanye Igikombe mu bakobwa itsinze Groupe Scolaire Mugombwa, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Groupe Scolaire Gikore.

Imikino yo gusoza iri rushanwa yabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare (PSVF), hasabirwa Rustindura Alphonse n’umuryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Misa yitabiriwe na murumuna wa Mukarubayiza Vérène wari umugore wa Rutsindura, nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imikino yo gusoza iri rushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse yitabiriwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Musenyeri Philippe Rukamba, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, umuyobozi w’umuryango mugari wa ASEVIF, Prof. Theogene Twagirumugabe, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Alex Mbaraga, n’abandi.

Alphonse Rutsindura wibukwa ku nshuro ya 22, yavuye mu cyahoze ari Komine Ndora ho mu Karere ka Gisagara y’ubu, mu 1958.

Kuri ubu, Ndora ni umwe mu Mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyuma yo gusoza Amashuri abanza, yakomereje ayisumbuye muri Seminari ntoya ya Butate (Petit Séminaire de Karubanda), mbere yo gukomereza Amashuri makuru muri National Pedagogical Institute de Butare (IPN).

Nyuma yo kurangiza Amashuri, yagarutse muri Seminari ntoya ya Butare, yigishamo Amasomo ya Muzika n’Ikiratini.

Ibi yabifatanyije no gutoza Volleyball hagati y’Umwaka w’i 1983 kugeza mu 1994 ubwo yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yicanwe n’Umugore we Verena Mukarubayiza ndetse n’abana.

Mu bana yari yarabye, harokotse Umwana umwe, Ikirezi, witabiriye iri rushanwa ryo kwibuka Umubyeyi we mu 2019.

Yatoje kandi Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Volleyball hagati y’Umwaka w’i 1988 n’i 1990, ndetse n’Ikipe ya Volleyball y’Abagore ya Rayon Sports mu 1990.

Uretse gutoza, Rutsindura yabaye Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Amafoto

May be an image of one or more people, dais and text that says Amb. Karabaranga uri mu batojwe umukino wa Volleyball na Rutsindura ku ikubitiro, yasabye abitabiriye iri rushanwa guharanira gusiga amateka meza bazajya bibukirwaho nyuma y’ubuzima bwo mu Isi, nk’uko Rutsindura yabikoze

May be an image of one or more people and text that says Musenyeri Philippe Rukamba yavuze ko kwibutsa Rutsindura bigaragaza ko yari umuntu wakoze ibidasanzwe muri Volleyball y’u Rwanda

May be an image of one or more people and textUmuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis de Karubanda, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka yashimiye abagize uruhare mu kubafasha gutegura iri rushanwa, ahamya ko ibyo Rutsindura azahora byibukwa iteka

May be an image of one or more people and textAPR VC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse ku nshuro ya 22 

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people, people playing tennis and text that says

May be an image of basketball and text that says

May be an image of basketball and text that says

May be an image of tennis player, golf and text

May be an image of basketball, tennis player and text

May be an image of text that says

May be an image of text

May be an image of one or more people, dais and text that says

May be an image of one or more people and textRP-Kigali College

May be an image of one or more people and textLycée de Nyanza

May be an image of one or more people, dais and text

May be an image of one or more people and text that says Kabandana Ignace na Habimana Bosco

May be an image of one or more people and text

May be an image of ‎one or more people and ‎text that says Umuhire Jean Pierre na Murindwa Olivier

May be an image of one or more people and text that says Girimbabazi Serge na Akimana Olivier

May be an image of one or more people and text that says

May be an image of one or more people, people playing basketball, crowd and text

May be an image of one or more people, people playing basketball and text

May be an image of one or more people, dais and text that says

May be an image of child, basketball, smiling and text

May be an image of one or more people, dais and text that says

May be an image of one or more people, dais and text that says

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people, people playing basketball, people playing volleyball, crowd and text

May be an image of textKeystone VC

May be an image of text that says

May be an image of one or more people and text

May be an image of one or more people, dais and text

May be an image of ‎one or more people, skateboard and ‎text that says

May be an image of one or more people, people playing basketball and text that says

May be an image of one or more people

May be an image of one or more people, crowd and text that says

May be an image of one or more people and text that says

May be an image of ‎one or more people, dais and ‎text that says

May be an image of ‎one or more people, dais and ‎text that says

May be an image of one or more people and text

May be an image of ‎one or more people and ‎text that says

May be an image of ‎one or more people and ‎text that says

May be an image of dais and text that says

What's Your Reaction?

Like Like 2
Dislike Dislike 2
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0