General Muhoozi yasabye Abanyarwanda gusura Uganda

Umugaba w'Ingabo z'Igihugu cya Uganda n'Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bijyanye n'Umutekano, General Muhoozi Kainerugaba, yasabye Abanyarwanda gusura Uganda.
Abinyujije mu magambo ‘Uganda ni iyanyu, murisanga’ yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, uyu muhungu w'Imfura wa Perezida Museveni, yagaragaje urugwiro afitiye Abanyarwanda.
Ashingiye ko Leta y'u Rwanda yatanze Ikiruhuko cy'Icyumweru cya mbere cy'Ukwezi kwa Nyakanga [7] Muhoozi yabwiye Abanyarwanda ko muri Uganda ari amahoro, abasaba kuhagana.
Ibi General Muhoozi yabitangaje mu ijoro rya tariki ya 26 Kamena [6] 2025.
Yagize ati:“Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru ijyane no Kwibohora ku nshuro ya 31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose. Muze mudusure hano mu Bugande”.
Yunzemo ati:“Imipaka irafunguye amahoro ni yose. Muze mwishimane n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, mutahwe n’umunezero n’akanyamuneza. Uganda ni iyanyu, Murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde”.
General Muhoozi asanzwe azwi nk’umwe mu bayobozi bo mu Karere bagaragaza ubucuti bwihariye afitiye u Rwanda.
Kenshi akunze kuvuga ku mugaragaro ko Perezida Paul Kagame w'u Rwanda ari nk’umubyeyi kuri we, aho amwita “Data wanjye” cyangwa My Uncle.
Mu mwaka w'i 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’Imyaka 49 y'amavuko, yayizihirije mu Rwanda, yakirwa n’umuryango wa Perezida Kagame.
Ubutumwa General Muhoozi yanyujije kuri X, asaba Abanyarwanda gusura Uganda.
What's Your Reaction?






