MTN Rwanda yasabwe ibisobanuro bya Serivise itanoze yijujutirwa n'abakiriya

Sosiyete y'Itumanaho ya MTN ishami ry'u Rwanda, [MTN Rwanda], yatumijweho n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA], ngo itange ibisobanuro kuri Serivise itano, abakiriya bayo bamaze iminsi bijujutira.
Yatumijweho mu gihe mu ntangiriro z'iki Cyumweru, abakiriya ba MTN Rwanda bagaragaje impungenge ko uyu muyoboro wakomye umu nkokora imirimo yabo.
Aba bakiriya, bagaragaje ko guhera mu ntangiriro z'iki Cyumweru, serivise zirimo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS), serivise za USSD zirimo izifasha kubona amakuru kuri Konti, kwishyura serivise, n’ibindi n'izo guhanahana amakuru hagati y’abakoresha MTN n’andi masosiyete atanga serivise [Interconnect Traffic] bitari kugenda neza.
Igamije gushakira igisubizo iki kibazo, RURA yasabye ibisobanuro MTN Rwanda, binyuze mu itangazo yashyize no ku rubuga rwayo rwa X yahoze ari Twitter.
Rigira riti:“Urwego ngenzuramikorere [RURA], rwamenye ibibazo bikomeje kugaragara no kwisubiramo mu mikorere ya serivise za MTN, birimo serivisi z’amajwi [Voice], ubutumwa bugufi [SMS], serivise za USSD n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivise [Interconnect Traffic].”
Muri iyi nyandiko, RURA yavuze ko hashingiwe ku mategeko n’inshingano zayo nk’urwego rushinzwe gukurikirana ireme rya serivise z’itumanaho mu Rwanda, Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwatumijwe kuri uyu Kabiri tariki ya 29 Nyakanga [7] 2025, saa tatu za mu gitondo [9:00 AM] ngo bugire icyo buvuga kuri ibi bibazo byagaragaye no gutanga ibisobanuro ku ngamba bugiye gufata kugira ngo ibyo bibazo bidakomeza.
Ni intambwe ishimangira ko urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’ibigo bifite aho bihuriye n’itumanaho rutazihanganira amakosa yongera kugaruka cyangwa kwirengagiza uburenganzira bw’abakiliya.
Mu bihe bitandukanye, abakiliya batandukanye bagiye bagaragaza ibibazo ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.
Bamwe bavuze ko batabashije guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa igihe babikeneye abandi bagaragaza ko serivisi za Mobile Money zitagezeho cyangwa zatinze gukora.
Ibibazo nk’ibi byatumye abantu benshi bashidikanya ku mikorere y’iki kigo, mu gihe ubuzima bwa buri munsi busigaye bushingiye ku ikoranabuhanga.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, uruhande rwa MTN Rwanda nta tangazo cyangwa igisobanuro cyari cyatangwa mu buryo bwemewe n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ku mpungenge z'abakiriya, uretse ubutumwa bwatangajwe bunyuze ku rukuta rwayo rwa X.
Mu gihe u Rwanda rushyize imbere gahunda y’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, ibigo by’itumanaho bigomba kwiyemeza guha abaturage serivise zinoze kandi zihoraho.
Ibibazo nk’ibi byongeye kwibutsa ko n'ubwo isoko ry'itumanaho ryaba rifite ihangana, ubuziranenge bwa serivise bugomba kugirwa inshingano n’ibigo bizitanga.
What's Your Reaction?






