Teacher Mpamire yagarutse gususurutsa abakunzi ba 'Gen-Z Comedy show'

Mu gihe Ibitaramo bizwi nka 'Gen-Z Comedy' bitegurwa n'Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci bikomeje kwigarurira imitima y'abakunda kuruhuka binyuze mu guseka, kuri iyi nshuro, barasetswa na Teacher Mpamire.
Teacher Mpamire n'Umunyarwenya w'Umugande uzwi ku mazina ya Herbert Mendo Ssebgujja.
Kuri iyi nshuro, yagarutse i Kigali, mu gitaramo giteganyijwe muri iki Cyumweru.
Akigera ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Teacher Mpamire yahise yambara Idarapo ry’u Rwanda.
Aha i Kanombe, yakiriwe na Ndaruhutse Fally Merci, utegura ibi bitaramo.
Teacher Mpamire yamamaye abikesha gutera urwenya rwigisha, ibintu abikorana ubuhanga akoresheje Ururimi rw’Icyongereza.
Muri Uganda bamukunda kurushaho, cyane ko ari inshuti ya Perezida Yoweri Museveni.
Rimwe na rimwe, muri uru rwenya rwe, akunze gusetsa abantu yigana Perezida Museveni. Uku kwigana Museveni, biri mu byamuzamuriye igikundiro.
Igitaramo azakorera i Kigali, giteganyijwe tariki ya 10 Nyakanga [7] 2025, Teacher Mpamire kizaba i Kigali ku wa Kamisato, Nyakanga 10, 2025, kikaba kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village, muri Camp Kigali.
Teacher Mpamire yaherukaga gutaramira i Kigali tariki ya 25 Nyakanga [7] 2024, ubwo yari Umunyarwenya w'imena mu Gitaramo cy’Urwenya “Gen‑Z Comedy” cyabereye muri Kigali Conference & Exhibition Village.
Amafoto
What's Your Reaction?






