Kitoko yaciye amarenga yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’Imyaka 12 aruvuyemo

Jun 21, 2025 - 09:55
Jun 24, 2025 - 08:44
Kitoko yaciye amarenga yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’Imyaka 12 aruvuyemo

Nyuma y'Imyaka 12 ku Mugabane w'Uburayi by'umwihariko mu Bwongereza, Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick agiye kongera gukorera mu Rwanda.

Guhera mu Myaka y'i 2000, Kitoko n'umwe mu bahanzi bakoze Indirimbo zakunzwe n'abatari bacye mu bakunzi ba Muzika imbere mu gihugu.

Zimwe mu Ndirimbo zamwubakiye igikundiro zirimo: Manyobwa [2007], Igendere [2008], Ikiragi [2010], Akabuto [2012], Ikiragi, Rurashonga, Sibyo na Urankunda Bikandenga [Zose mu 2015].

Uretse izi kandi, uyu Muhanzi w'Injyana ya Afrobeat na Zouk, yakoze izirimo: Rurabo [2018], Umwamikazi, Mama, Gahoro, Agakecuru n’izindi nyinshi..

Mu mpera z'Icyumweru gishize, nibwo uyu Muhanzi yaciye amarenga ko agiye kongera gukorera Muzika mu gihugu cyamwibarutse.

Yagize ati:“Maze iminsi ndikubyitegura, ndifuza gutaha. Imyaka 12 ni myinshi ntaba iwacu, nkumbuye gukorera Umuziki mu Rwanda ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye”.

Mu 2013 Kitoko yerekeje mu Bwongereza kwiga amasomo y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki, rimwe na rimwe akabivanga na Muzika mu buryo budahoraho.

Zimwe mu ndirimbo yakoze muri iri iki gihe yabivangaga no kwiga, zirimo nka: Tiro, Pole Pole n’iyo aheruka gushyira hanze yise In Love.

In Love yagiye hanze ku wa Gatanu w'Icyumweru gishize.

Kitoto yavuze ko kuri ubu afite umwanya uhagije wo kwitangira Umuziki we, anizeza abamukunda ko bagiye kongera kunyurwa n'ibihangano bye.

Ati:“Mbere y'uko ngaruka, nzakomeza gushyira hanze ibihangano bishya. Gahunda mfite n'ugukomeza Muzika kandi nyishyizeho umutima.”

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.