Indirimbo Nyarwanda zatwaye Imitima y'abakunzi ba Muzika muri uyu Mwaka

Dec 15, 2025 - 19:07
Indirimbo Nyarwanda zatwaye Imitima y'abakunzi ba Muzika muri uyu Mwaka

Ubaze umunsi ku wundi, Umwaka w'i 2025 urabura iminsi 16 gusa ukarangira.

Mu Minsi isaga 350 ishize, abahanzi mu byiciro binyuranye mu Rwanda, bakoze mu Ngazo karahava.

Hahimbwe Indirimo zitandukanye, yaba muri zisanzwee ndetse n'izahimbiwe guhimbaza Imana. 

Guhitamo Indirimbo yahize mu zisaga amagana ziba zasohotse, ntabwo ari akazi kaba koroshye.

Mu biganiro n’urungano, mu birori no mu Bitaramo, uzakomeza kumva hari impaka ngo ninde uyoboye, aho buri wese ahamya ko umuhanzi cyangwa indirimbo ashyigikiye ariwe (yo) ya mbere.

Mu gihe turi gusoza umwaka, Ishingiye ku bushakashatsi yakoze, THEUPDATE yabahitiyemo Indirimbo Nyarwanda zahize izindi mu gukundwa.

Uru rutonde rwakozwe hifashishijwe gusa urubuga rwa YouTube.

5. Folomiana - Chriss Eazy , Kevin Kade & The Ben

Iyi ndirimbo yasohotse kuwa 14 Kamena umwaka ushize ubwo Chris Eazy, The Ben na Kevin Kade bahurizaga hamwe imbaraga, iyindirimbo yabanje kuvugwaho byinshi, itinzwa gusohoka ariko aho isohokeye yarakunzwe, ikaba imaze kurebwa n’abasaga 4.6M aho insure 4.49M yarebwe mu Rwanda gusa.

Yanditswe na Chriss Eazy, Kevin Kade, The Ben, Element Eleéeh, Diez Dola, Junior Giti na Dylan Kabaka, amajwi yayo atunganywa na Element Eleeeh, amashusho atunganywa na Jean Chrétien Munezero muri Uniquo.

4. YEBO [Nitawale] - Vestine & Dorcas

Muri Werurwe nibwo Vestine na Dorcas bakorera umuziki muri Label ya MIE Empire basohoye iyi ndirimbo, nk’ibisanzwe iyi ndirimbo nayo yarakunzwe aho imaze kurebwa na 26.6M, irebwa inshuro 4.87M mu Rwanda gusa.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Popiyeeh, amashusho yayo atunganywa na Chriss Eazy mugihe abarimo Niyo Bosco , Martin Mugisha na M.Irene aribo banditsi bayo.

3. Juno Kizigenza - Shenge

Iyi ndirimbo yatunguranye muri uyu mwaka kuko ntibisanzwe kuba indirimbo z’uyu muhanzi ziza kuri uru rutonde hatabayeho ubufatanye, gusa nyuma y’uko isohotse kuwa 13 Mutarama yarakunzwe cyane kugeza ubu, amajwi yayo yakozwe na Element Eleeeh, amashusho atunganywa na Gad, imaze kurebwa n’abasaga 6,9M, mu Rwanda yarebwe inshuro 5.22M

2. Element Eleéeh - TOMBÉ

Nk’ibisanzwe kuri Element, nta ndirimbo ye igenda idasize ikimenyetso. Muri Werurwe kuya 24 nibwo iyi ndirimbo yasohotse, yanditswe na Element Eleeeh aba ari nawe ukora amajwi yayo, mu buryo bw’amashusho yatunganijwe na GAD na Munezero J.chretien, imaze kurebwa n’abasaga 13M , 7.24M bayirebye bari mu Rwanda.

1.1. RunUp - Tsunami

Muri Gicurasi kuwa 24 nibwo RunUp utari umenyerewe cyane mu muziki yasohoye indirimbo ndetse ihita inakundwa cyane kubera umudiho wayo ndetse n’uburyo yasohowe mubihe byiza aho yari ikenewe cyane cyane mu bitaramo. Imaze kurebwa n’abasaga 10M aho 8.37M bayirebeye mu Rwanda.

Tsunami yanditswe na RunUp, Element Eleéeh, Passy Kizito na Niyo Bosco, amajwi akorwa na Element Eleeeh naho amashusho atunganywa na Gad.

Kuri uru rutonde twibanze ku ndirimbo zakozwe muri uyu mwaka nyamara hari izindi zakozwe mumwaka ushize ariko zigira igikundiro muri uyu mwaka ndetse ziza mu 10 ziyoboye aho nka:

True Love - The Ben yarebwe na 4.35M mu Rwanda

Sambolela - Chriss Eazy yarebwe na 4.36M mu Rwanda

Ngo - Yampano yarebwe na 4.38M mu Rwanda

MAMi - Ross Kana yarebwe na 5.18M mu Rwanda

Ihema - Vestine and Dorcas yarebwe inshuro 5.59M mu Rwanda.

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Malik I’m Malik, a reporter at theupdate.co.rw covering the fast-moving worlds of entertainment and technology. My work focuses on bringing readers fresh insights into the trends, innovations, and stories shaping culture and digital life today. From breaking news in the tech industry to in-depth features on film, music, and media, I strive to deliver reporting that is both engaging and informative. My goal is to connect audiences with the people, ideas, and technologies redefining how we live, work, and play. Passionate about storytelling, I believe journalism is not just about informing—it’s about sparking curiosity and conversation. Whether I’m covering the latest gadget, a rising artist, or shifts in the digital landscape, I aim to make complex topics accessible and exciting for readers.