AMAFOTO: Akingeneye Olga yarushinganye na Arthur Ndoba
Akingeneye Olga yasezeranye n’umukunzi we Arthur Ndoba mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2026
Olga ni Umunyarwandakazi w’imyaka 25, uzwi cyane ku bw’ibikorwa bye byo guteza imbere no guha imbaraga abantu bafite ubumuga, abereka ko ubumuga butabuza umuntu kugera ku nzozi ze.
Mu 2003, Olga yari umwana w’imyaka 3 nk’abandi bose—akina kandi yishimye—ariko yaje kurwara malariya.
Muri iryo joro ryarimo uburwayi bukomeye, yumvise akonje cyane ajya mu gikoni aho bari batetse ibishyimbo ashaka ubushyuhe.
Agezeyo yagize isereri, agwa mu nkono irimo ibishyimbo bishyushye, bituma agira ibikomere bikomeye byahinduye ubuzima bwe.
Kuva icyo gihe, ubuzima bwe bwanyuze mu ngorane nyinshi, ariko ntiyacitse intege.
Uyu munsi, Olga yarize agira impamyabumenyi ya kaminuza mu Itangazamakuru, afite akazi, kandi yashatse umuntu umwubaha kandi umuha agaciro.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



