Amafoto: Police FC yegukanye Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, APR yariteguye iba iya 4

Ikipe ya Police y'u Rwanda, Police FC, yegukanye Irushanwa ry'Inkera y'Abahizi nyuma yo gutsinda AS Kigali kuri penaliti 5-3.
Umukino wahuje aya makipe yombi muri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, waraye ukinwe kuri iki Cyumweru, Umutoza Ben Moussa, ahangamura Shabani wa AS Kigali, yegukana Igikombe cye cya mbere nk'umutoza mushya wa Police FC.
Mu gihe Police FC yishimiraga kwegukana Igikombe, APR FC yateguye iri rushanwa, yabaye iya kane [Iya nyuma].
Police FC yasoje imikino y'Inkera y'Abahizi ifite amanota 6, ikurikirwa na Azam FC na AS Kigali zombi n'amanota 6, mu gihe APR FC yari ifite 0 [Ubusa], nyuma yo gutsindwa imikino 3 yose yakinnye.
Mu gihe amakipe 3 yanganyaga amanota 6, Police FC yegukanye Igikombe ku kinyuranyo cy'ibitego.
Iki gikombe cyaherekejwe na Miliyoni 5 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Azam FC yabaye iya kabiri nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0 mu mukino Cheick Djibril Ouattara yarasemo penaliti, yegukanye Miliyoni 2 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Mu mukino wahuje APR FC na Azam FC, abakunzi b'iyi Kipe y'Ingabo z'u Rwanda, bongeye kugaragaza kutishimira imyitwarire y'Umunyezamu Pierre Ishimwe, nyuma yo kuwukoramo amakosa nk'ayo yakoze mu mukino bahuyemo na Police FC, Lague Byiringiro akanyeganyeza Inshundura ku wa Gatanu w'Icyumweru gishize.
Ikosa ryo muri uyu mukino wakinwe ku Isaha ya saa 18:00, ryafashije Zidane Sereri wa Azam FC kunyeganyeza Inshundura ku munota wa 45+2, mu gihe ku munota wa 54 yongeye kuzinyeganyeza ku gitego cya Yahya Zaydi.
Nyuma yo kudatanga umusaruro abakunzi ba APR FC bifuzaga, Umutoza Taleb Abderrahim yavuze ko iyi mikino y'Inkera y'Abahizi imweretse ishusho y'uko Ikipe ihagaze, mbere y'uko atangira Shampiyona no guhatana mu mikino ny'Afurika ya CAF Champions League.
Ubwo hasozwaga imikino y'Icyumweru cy'Inkera y'Abahizi, APR FC yaboneyeho kwereka abafana Imyenda mishya izakoresha muri uyu Mwaka w'imikino w'i 2025-26.
Amafoto











What's Your Reaction?






