Davido yahaye 'Chioma Rowland' Isaha ya Miliyoni 434 Frw

Aug 11, 2025 - 14:39
Davido yahaye 'Chioma Rowland' Isaha ya Miliyoni 434 Frw

David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina y'Ubuhanzi ya Davido, yaguriye Umugore we, Chioma Rowland, Isaha mu bwoko bwa Richard Mille, ifite agaciro k’ibihumbi 300$, asaga Miliyoni 434 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Uyu kabuhariwe w'Umunyanijeriya, yayimuhereye mu birori by’akataraboneka byiswe ‘White Party’, byari bigamije gukomeza kwizihiza Ubukwe bwabo.

Ibi birori byabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki ya 10 Kanama [8] 2025.

White Party yiswe Chivido2025 ku mbuga nkoranyambaga, yitabiriwe n’inshuti za hafi za Davido, abo mu muryango we n’abo mu wa Chioma. 

Byaranzwe n'indirimbo ziherekejwe n’ibyishimo by’ababyitabiriye.

Byongeye kwandika amateka mashya y’urukundo rwa Davido na Chioma bamaze imyaka irenga itandatu babana.

Richard Mille yhawe Chioma, ni ikirango cy’isaha cyo mu Busuwisi cyashinzwe mu 2001 na Richard Mille na Dominique Guenat.

Gikunze kwitwa “Imodoka y’isiganwa iri ku kuboko”, bitewe n'uburyo gikoresha ikoranabuhanga rigezweho rihuriza hamwe ubuhanga mu gukora amasaha n’ubumenyi bwo mu myubakire y’imodoka zihuta.

Izi saha zikorwa mu bikoresho bihenze kandi byihariye nka titanium, carbon nanotubes, graphene ndetse hari n’izikorwa mu gishishwa cya sapphire crystal. Zikunze kuba zifite igishushanyo cy’imbere [Skeleton], gituma ubona neza imikorere y’uduce twose tw’amasaha imbere.

Richard Mille irangwa n'uko ikorwa mu mubare muto cyane bikayigira impano y’akataraboneka ihabwa abantu b’ikirenga cyangwa abashaka kugaragaza icyubahiro n’ubushobozi.

Abakinnyi b’imena ku isi nka Rafael Nadal, Bubba Watson n’abatwara imodoka muri Formula 1, bayambara bakina kubera ko zikomeye ku buryo zishobora kwihanganira ingufu n’imihindagurikire y’ibihe.

Isaha yahawe Chioma Rowland, ifite agaciro k’asaga Miliyoni 434 z'Amafaranga y'u Rwanda.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.