Imirimo yo kujyanisha kwa 'Yezu Nyirimpuhwe' n'amabwiriza ya RGB irarimbanyije

Jul 11, 2025 - 21:52
Imirimo yo kujyanisha kwa 'Yezu Nyirimpuhwe' n'amabwiriza ya RGB irarimbanyije

Paruwasi yitiriwe Yezu Nyirimpuhwe ihereye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda, irimbanyije imirimo yo kubahiriza amabwiriza y'Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB], kugira ngo mu 'Kibaya cy’Amahoro' hongere gusengerwa.

Iyi mirimo iri gukorwa nyuma y'uko tariki ya 17 Gicurasi [5] 2025, RGB yafashe icyemezo cyo kuhafunga by’agateganyo, inatanga ibigomba kubahirizwa kugira ngo Amasengesho ahakorerwa yongere gusubukurwa.

Gufunga aha kwa Yezu Nyirimpuhwe, byakozwe mu gihe u Rwanda ruri kurwanya akajagari k'Insengero zituzujuje ibisabwa.

Murwego rwo gukeura iki kibazo, hafashwe ingamba zirimo gufunga by'agateganyo Insengero cyangwa ahantu hahurira abantu benshi bishingiye mu izina ry’Iyobokamana, hagamijwe gusuzuma niba hubahirizwa ibisabwa n’amategeko. 

Nyuma yo gufunga kwa Yezu Nyirimpuhwe, RGB yahaye Diyosezi ya Kabgayi Amezi atatu kugira ngo hakorwa isuzumwa ryimbitse no gushyira mu bikorwa ibyasabwe. 

Bimwe mu byasabwe, harimo guhanga [Gushyiraho] Umuhanda wihariwe ugenewe Ibinyabiziga, hagamijwe gutandukanya aho Imodoka zinjirira n’aho abantu binjirira.

Hari kandi kubaka Parikingi y’Imodoka, Kubaka Uruzitiro rukomeye rufite Amarembo, Kongera Ubwiherero n’Ubwogero bijyanye n’igihe, Gushyiraho Televiziyo za rutura zizafasha abaje mu Isengesho kurikurikirana, Gushyiraho Camera z’Umutekano n’uburyo bwo gucungira Umutekano abitabira iri sengesho rihakorerwa.

Akomoza aho imirimo yo gushyira mu bikorwa ibyo basabwe igeze, tariki ya 6 Nyakanga [7] 2025, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhango, Ngendahayo Tumaini Dominique, yatangaje ko birimbanyije.

Yagize ati:“Twatangiye imirimo yo kubaka Umuhanda uzanyura inyuma y'Ikibaya, ukazakoreshwa n’Imodoka gusa. Abakirisitu bazajya binjira mu Kibaya mu buryo bworoshye, bitabangamiye Umutekano ndetse hirindwa n'umuvundo.”

Padiri Dominiko yakomeje avuga ko uyu Muhanda uzahura n’ahazubakwa Parikingi yihariye y’Imodoka, ashimangaira ko n'Ubutaka bamaze kububona.

Yaboneyeho gusaba abafite Amakamyo [Imodoka] atwara Ibitaka kubafasha muri iki gikorwa, kugira ngo imirimo irangire vuba.

Ku bijyanye n'uburyo iyi Parikingi izaba imeze, Padiri Domikiko yavuze ko izaba igizwe n’Inkuta z’Amabuye zireshya na Metero 2 z’uburebure, ikazubakwa hirya gato y’iki Kibaya.

Yakomeje avuga ko mu bijyanye no kunoza Isuku, hazubakwa Ubwiherero bushya 60, burimo n'ubw’abantu bafite Ubumuga.

Mu rwego rwo kongera Umutekano, yavuze ko hateganyijwe kubakwa Uruzitiro rukomeye rw’Ibyuma, ruzafasha mu gucunga neza abantu binjira muri iki Kibaya no kunoza amasaha y’Amasengesho.

Biteganyijwe kandi ko hazashyirwao Televiziyo 4 za Rutura, zizajya zerekana Amashusho y’ibiri kubera mu Isengesho, kugira ngo n’abari kure babikurikire.

Izi Televiziyo zizashyirwa ahantu hatandukanye harimo muri Kiliziya ku rwinjiriro hafi ya Shapeli, ku Marembo yinjira mu Kibaya no kuri Parikingi nshya. 

Kugira ngo ibi byose bishyirwe mu bikorwa kandi mu buryo bwihuse, Padiri Dominiko yasabye Abakirisitu aho bari hose ndetse n’inshuti za Paruwasi ya Ruhango, gutanga inkunga kugira ngo ibi bikorwa bikorwe mu gihe cy’Amezi 2 nk’uko byagenwe.

Biteganyijwe ko mu gihe ibyo byose bizaba byashyizwe mu bikorwa, RGB izasuzuma niba mu Kibaya cy’Amahoro hakongera gusengerwa.

Bimwe mu byasabwe ngo mu Kibaya cy’Amahoro hongere gukorerwa Isengesho, byatangiye gushyirwa mu bikorwa. 

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.