Rwanda: Amajwi asabira Amatungo agiye kubagwa 'gutwarwa neza' akomeje kwiyongera

Sep 4, 2025 - 19:29
Rwanda: Amajwi asabira Amatungo agiye kubagwa 'gutwarwa neza' akomeje kwiyongera

Mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w'ibikomoka ku Bworozi by'umwihariko uw'Inyama z'Inka, hari abatri bacye binubira uburyo izijyanwa mu Mabagiro zitwarwamo.

Kuri uyu wa 04 Nzeri [9] 2025, ku mbuga Nkoranyambaga hagaragaye amafoto y'Inka zari zitwawe mu Ibagiro rizwi nka Nyabugogo, abayabonye bavuga ko bidakwiriye, kuko n'ubwo ziba zigiye kwicwa, ariko zidakwiriye gushinyagurirwa mbere yo kubagwa.

Bamwe bateye hejuru basaba ko Leta yafatira ibihano abakora ibi ndetse hagakazwa n'ingamba zo kurengera aya matungo.

Mu gihe abandi bavuze ko niba Igihugu gishaka kongera umusaruro w’Inyama, cyakwiye no gushyira imbere inyungu n’ubuzima bw’Amatungo, kuko kuyafata nabi bishobora kugabanya ubwiza bw’Inyama ndetse n’inyungu z’ubucuruzi.

Umwe mu banditse ku rubuga Nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter, yagize ati:“Nabonye ibintu bintera agahinda. Imodoka zitwara Inka ku buryo bubabaje. Bayizirika umunwa ikagenda iraramye, umurizo na wo ugatwarwa uziritse. Bazitwara zicucitse, zibyigana”. 

Yunzemo ati:“Imodoka yari izitwaye, yageze hafi ya Nyabugogo bazana iya kabiri kugira ngo bagabanye ubucucike zibone uko zinjira mu ibagiro. Zimwe zihagera zapfuye cyangwa zimeze nabi cyane. Uburyo bazikubita bazimurira mu Modoka ya kabiri na bwo buteye agahinda.”

Impungenge zagaragajwe n'uyu muturage, zagaragajwe mu gihe Leta ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi [RAB], yihaye intego yo kongera umusaruro w’Inyama zikava kuri Toni 207,097 mu 2023-24 zikazagera kuri Toni 247,223 mu 2028-29.

Iyi ntego ikubiye muri gahunda ya PSTA5 [Strategic Plan for Agriculture Transformation ya 5].

Mbere yo kugera kuri iyi ntego, umusaruro w’Inyama z’Inka wihariye 35%, Inkoko 22%, Ihene 19%, Ingurube 14%, Intama n’Inkwavu zikagira 5%.

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko gufata nabi Amatungo ari icyaha gihanirwa.

Ingingo ya 190 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 ivuga ko, Umuntu wese ufata nabi cyangwa utwara nabi Amatungo ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku Minsi 8 kugeza ku Mezi 2, n’ihazabu iri hagati ya 50,000 na 100,000 Frw.

Iyo ibyo byateye urupfu cyangwa gukomereka bikomeye, igihano kiba hagati y’Amezi 2 kugeza kuri 6.

Uwica cyangwa ugakomeretsa bikomeye Amatungo ku bw’inabi, ahanishwa igifungo hagati y’Amezi 6 n’Umwaka, n’ihazabu iri hagati ya 300,000 na 500,000 Frw.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 3
Wow Wow 0
MUNEZA Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.