Gakenke – Muhondo: Hari Iteme rishobora guteza ibyago Abanyeshuri barinyuraho (Amafoto)

Jun 18, 2025 - 10:03
Jun 18, 2025 - 12:17
Gakenke – Muhondo: Hari Iteme rishobora guteza ibyago Abanyeshuri barinyuraho (Amafoto)

Mu Murenge wa Muhondo ho mu Karere ka Gakenke, hari Iteme [Ikiraro] gishobora guteza ibyago, cyane ko rikoreshwa n'abana b'Abanyeshuri bava cyangwa bajya kwiga.

Ni mu gihe Muhondo ikomeje iterambere, nyuma yo gutaha Ibiro by'Umurenge bijyanye n'igihe.

Umunyamakuru wa THEUPDATE yageze muri Santire ya Muhondo, ahabarizwa Ibikorwaremezo byinshi by'uyu Murenge, birimo Ikigo Nderabuzima cya Muhondo, Isoko n'ibindi, ariko abona hari Amateme ashobora guteza akaga, cyane ko atubutse neza.

Rimwe mu Mateme yabonye, n'iryo mu Kagali ka Busake, ryanyurwagaho n'abana bajya ku Ishuri, uburyo barinyuragaho, byari bihangayikishije.

Abanyeshuri banyura kuri iri Teme [Ikiraro] n'abiga ku Ishuri ribanza rya Busake [EP Busake] n'abaturage barikoresha bajya gushabika.

Bamwe mu baturage baganiriye na THEUPDATE batashimye ko amazina yabo ajya mu Itangazamakuru, bavuga ko iyo bigeze mu bihe by'Imvura baba bafite impungenge ku bana.

Bati:“Urebye ko iri Teme ryubatse, biteje inkeke. Mu bihe by'Imvura, impungenge ziba ari zose bitewe n'amazi menshi arinyura munsi. Abana bacu bashobora kugwamo bajya cyangwa bava ku Ishuri. Uretse n'abana, n'abantu bakuru, umuntu ashobora kuhanyerera bikamuviramo ibibazo birimo n'urupfu”.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, abaturage bavuga ko buri wa Gatandatu wa nyuma w'Ukwezi iyo habaye Umuganda bajya kuwuhakorera ngo bakomeze kuribungabunga, ariko imbaraga zabo zidahagije, kabaka basaba ko ryakubakwa mu buryo bujyanye n'igihe, mu rwego rwo kurengera umutekano w'abana babo ndetse n'abandi barinyuraho.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 1
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0