Rwanda: Hatangijwe Ubuvuzi bwo kubaga Abana bafite ikibazo cyo kutumva

Aug 12, 2025 - 19:44
Rwanda: Hatangijwe Ubuvuzi bwo kubaga Abana bafite ikibazo cyo kutumva

Mu rwego rwo gushimangira intera u Rwanda rumaze gutera mu gutanga Ubuvuzi bugezweho, Abana bafite Ubumuga bwo kutumva, bashyiriweho ubuvuzi bwihariye.

Ni Ubuvuzi bwagizweho uruhare na Minisiteri y'Ubuzima, MINISANTE.

Ku nshuro ya mbere ubu buvuzi bugiye gukorerwa mu gihugu, Abana 10 niba bazabuhabwa.

Butazangira ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, biherereye mu Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kubagwa, bazahabwa “Cochlear Implants”, agakoreshwa mu kuvura ikibazo cy’Ubumuga bwo kutumva. 

Kugira ngo Umwana ahabwe Cochlear Implants imwe, bitwara ikiguzi cya Miliyoni 23 z'Amafaranga y'u Rwanda, hatabariwemo igiciro cy’ubuvuzi.

Mu rwego rwo kuyigeza kuri benshi, MINISANTE ivuga ko hari kwigwa uburyo ubu Buvuzi bwakongerwa kuri Mituweli n'ubundi bwishingizi butandukanye.

Imibare yo mu Mwaka w'i 2023 y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, igaragaza ko mu Rwanda, Abantu bari hejuru y'Imyaka 5 bafite Ubumuga bwo kutumva, bari Ibihumbi 54 n'Abantu 417.

UNICEF, ikomeza igaragaza ko 13% by'Abana bakiri mu Mashuri, bafite Ubumuga bwo kutumva.

Iri Shami rivuga ko iyi mibare yakusanyirijwe mu bice by'umwihariko by'Imijyi, bityo mu by'Ibyaro ishobora kuba iri hejuru, cyane ko kwirinda ibitera Ubumuga bwo kutumva biba biri ku kigero cyo hasi.

Ikora ubu bushakashatsi, UNICEF ivuga ko yasanze rimwe mu Mashuri yihariye yo mu Mujyi wa Kigali, rifite Abana 207 bafite iki kibazo.

Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu Mwaka muri gahunda ya Early-Onset Hearing Impairment, bwagaragaje ko abasaga 21.18% by’Abana bafite Ubumuga bwo kutumva.

Mu gihe Rwanda ruri gutera intambwe zikomeye mu iterambere ry’Ubuvuzi mu cyerekezo cya 2050,  “Cochlear Implants” yitezweho kuba igisubizo cy'abafite iki kibazo.

Hari icyizere ko Abana bafite Ubumuga bwo kutumva, bazagira amahirwe angana n’ay'abandi mu mibereho ya buri munsi.

Amafoto

Cochlear Implants yifashishwa nyuma yo kuvura ufite iki kibazo, igurwa asaga Miliyoni 23 z'Amafaranga y'u Rwanda.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.