Imvano y’Umunsi wahariwe ‘Igitondo cy’isuku’ mu Ntara y’Amajyepfo

Imyaka itatu [3] n’Amezi hafi ane [4] birashize, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda hatangijwe gahunda yiswe ‘Igitondo cy’isuku’.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Guverineri w’iyi Ntara, Alice Kayitesi, itangirizwa mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu.
Yashyizweho hagamijwe kwimakaza umuco w’isuku mu baturage, haba ku mubiri, mu ngo, aho bakorera, ndetse no mu Mihanda.
Muri iki gihe kirenga Imyaka itatu [3], buri wa kabiri w’Icyumweru, Abaturage, Abacuruzi, Ibigo by’Amashuri n’abandi... mbere yo kujya mu kazi bazindukira mu isuku rusange.
Iyi ikorerwa ahantu hatandukanye harimo mu Midugudu, Amasoko, ku Mihanda, mu Bigo bya Leta n’Ibyigenga.
Igamije kureba uko ushyirwa mu bikorwa, kuri uyu wa 17 Kamena [6] 2025, THEUPDATE RWANDA yanyuze mu duce dutandukanye tw'iyi Ntara, by'umwihariko mu Turere twa Huye na Nyamagabe.
Mu mujyi wa Huye ahazwi nko mu Matyazo mu Murenge wa Ngoma, abaturage n’abacuruzi bari bafite ibikoresho by’isuku bifashishaga mu gukura imyanda mu Muhanda no n'ibice bikikije amazu y'ubucuruzi.
Umwe mu bacuruzi bahakorera utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yahaye THEUPDATE yagize ati:“
Uretse mu Karere ka Huye, Nyamagabe kanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze ari Twitter buherekejwe n'amafoto, agaragaza ko abaturage b'aka Karere babyukiye muri gahunda ‘Igitondo cy’isuku’.
Bwagaragazaga ko hakozwe isuku ahantu hahurira abantu benshi nko mu Bigo by'Ubuvuzi, mu Bigo by'Amashuri, ku Mihanda, mu Midugudu y'ikitegererezo n'ahandi...
Gahunda y‘Igitondo cy’isuku’ n'umwanya Leta yifashisha mu gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa birimo kubungabunga Ibidukikije no kurwanya imyanda itunguranye.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bemeza ko ibi bikorwa bifasha no mu kubaka ubufatanye n’abaturage kuko ari igihe baganira ku bibazo bitandukanye byugarije aho batuye.
Iyi gahunda yabaye umwanya wo guhindura imyumvire, kugarura Umuco w’isuku no gutegura ahazaza h’iterambere rishingiye ku buzima buzira umuze.
Amafoto
What's Your Reaction?






