Lions de Fer na Alfa Kagugu zatangiranye intsinzi Shampiyona ya Rugby

Ikipe ya Lions de Fer RFC yo mu Karere ka Nyarugenge na Alfa Kagugu yo mu ka Gasabo, zatangiranye intsinzi ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, tariki ya 28 Kamena [6] 2025 hatangiye shampiyona ya Rugby ikinwa n’abakinnyi 15 mu kiciro cy’abagabo n’abagore.
Kuri uyu munsi, hakinwe imikino ibiri, irimo uwahuje Ikipe ya Lions de Fer RFC yari yakiriye Burera Tigers RFC yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaguru, n’umukino wahuje Rwamagana Hippos RFC yo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, yari yakiriye Alfa Kagugu RFC.
Umukino wahuje Lions de Fer RFC na Burera Tigers RFC wakiniwe ku kibuga cya Camp Kigali, urangira Lions de Fer RFC yegukanye intsinzi y’amanota 109 kuri 07.
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyari cyarangiye Lions de Fer RFC yatsinze amanota 59-00.
Mu mukino wakiniwe ku Kibuga cya Bihembe, Alfa Kagugu RFC yari yasuye Rwamagana Hippos RFC, iranayihatsindira.
Uyu mukino warangiye ari amanota 40 kuri 26, mu gihe igice cya mbere cyawo cyarangiye ari amanota 21 ya Alfa Kagugu RFC kuri 19 ya Rwamagana Hippos RFC.
Muri iyi Shampiona, amakipe agabanyije mu matsinda abiri, irya mbere rigizwe n’amakipe atanu, mu gihe irya kabiri ari amakipe atandatu.
Itsinda rya mbere ririmo: 1000 Hills Rugby, Gitisi TSS RFC, Resilience RFC, UR Grizzilies na Puma RFC.
Mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe arimo: Lions de Fer RFC, Burera Tigers RFC, Alfa Kagugu RFC, Rwamagana Hippos RFC, Kigali Sharks RFC na Muhanga Thunders RFC.
Muri iki kiciro cy’abagabo, amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura muri buri tsinda.
Mu kiciro cy’abagore, iyi shampiyona yitabiriwe n’amakipe atandatu agizwe na: Resilience Women’s RFC, Ruhango Zebras Women’s RFC na 1000 Hills Rugby, izi zikaba ziri mu itsinda rya mbere.
Itsinda rya Kabiri, rigizwe na: Kamonyi Panthers Women’s RFC, Burera Tigers RFC na UR Grizzlies.
Nk’uko bimeze mu bagabo, no mu bagore, amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, hashingiwe mu matsinda yashyizwemo.
Ntagihindutse, biteganyijwe ko imikino isoza iy’amatsinda mu bagabo no mu bagore izasozwa mu Kwezi k’Ukwakira [10] 2025, mu gihe amakipe azaba yabaye abiri ya mbere muri buri tsinda, azahita abona itike ya kimwe cya kabiri.
Muri kimwe cya kabiri, iya mbere mu itsinda izahura n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zikatishe itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe izizaba zatsinzwe zizahatanira umwanya wa gatatu.
Twibutse ko umwaka ushize wa Shampiyona, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer mu kiciro cy’abagabo itsinze Resilience ku mukino wa nyuma, mu gihe mu kiciro cy’abagore, Ruhango Zebras Women’s RFC ariyo yacyegukanye itsinze Kamonyi Panthers Women’s RFC.
What's Your Reaction?






