Kigali Sharks na 1000 Hills zatangiye Shampiyona ya Rugby zitwara neza

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Nyakanga [7] 2025, hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere Rwanda, mu Mwaka w’imikino w’i 2025.
Hakinwe imikino itatu mu kiciro cy’abagabo, mu gihe mu kiciro cy’abagore, shampiyona yabo izatangira ejo ku Cyumweru, mu gihe iy’abagabo yatangiye mu Cyumweru gishize.
Kuri uyu munsi, Ikipe ya 1000 Hills Rugby yo mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yakiriye UR Grizillies, Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Mu Karere ka Muhanga, Ikipe ya Muhanga Thunders RFC yakiriye Burera Tigers RFC yo mu Karere ka Burera, mu gihe Rwamagana Hippos RFC yo mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, yari yakiriye Kigali Sharks RFC.
Mu mukino 1000 Hills Rugby yari yakiriyemo UR Grizillies ku Kibuga cya Gatenga Don Bosco, warangiye 1000 Hills Rugby yegukanye intsinzi y’amanota 73-07.
Ku Kibuga cya Bihembe mu Murenge wa Nyakariro, Rwamagana Hippos yahatsindiwe na Kigali Sharks RFC, amanota 40-00.
Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyari cyarangiye Kigali Sharks RFC ifite intsinzi y’amanota 26-00.
Ku Kibuga cya Misizi mu Karere ka Muhanga, Muhanga Thunders RFC yari yahakiriye, Burera Tigers RFC, umukino wahuje aya makipe yombi urangira Muhanga Thunders RFC yari mu rugo, iwegukanye n’amanota 24 kuri 15.
Igice cya mbere hagati y’Impande zombi, cyarangiye mu guhangana gukomeye, kuko Muhanga Thunders yari mu rugo yagisoje ifite amanota 09 kuri 07 ya Burera Tigers.
Muri aya makipe atandatu yakinnye ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, Rwamagana Hippos RFC na Burera Tigers RFC zakinaga umukino wazo wa kabiri, mu gihe 1000 Hills RFC, UR Grizillies na Kigali Sharks RFC zakinaga umukino wazo wa mbere.
Kuri iki Cyumweru, Shampiyona y’abagore iratangirira mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba bw’u Rwanda, aho Resilience Women’s RFC yo muri aka Karere, izaba yakira Ruhango Zebras Women’s RFC yo mu Karere ka Ruhango.
Muri iyi Shampiyona, amakipe y’abagabo agabanyije mu matsinda abiri, irya mbere rigizwe n’amakipe atanu, mu gihe irya kabiri ari amakipe atandatu.
Itsinda rya mbere ririmo: 1000 Hills Rugby, Gitisi TSS RFC, Resilience RFC, UR Grizzilies na Puma RFC.
Mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe n’amakipe arimo: Lions de Fer RFC, Burera Tigers RFC, Alfa Kagugu RFC, Rwamagana Hippos RFC, Kigali Sharks RFC na Muhanga Thunders RFC.
Muri iki kiciro cy’abagabo, amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura muri buri tsinda.
Mu kiciro cy’abagore, iyi shampiyona yitabiriwe n’amakipe atandatu agizwe na: Resilience Women’s RFC, Ruhango Zebras Women’s RFC na 1000 Hills Rugby, izi zikaba ziri mu itsinda rya mbere.
Itsinda rya Kabiri, rigizwe na: Kamonyi Panthers Women’s RFC, Burera Tigers RFC na UR Grizzlies.
Nk’uko bimeze mu bagabo, no mu bagore, amakipe azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, hashingiwe mu matsinda yashyizwemo.
Ntagihindutse, biteganyijwe ko imikino isoza iy’amatsinda mu bagabo no mu bagore izasozwa mu Kwezi k’Ukwakira [10] 2025, mu gihe amakipe azaba yabaye abiri ya mbere muri buri tsinda, azahita abona itike ya kimwe cya kabiri.
Muri kimwe cya kabiri, iya mbere mu itsinda izahura n’iya kabiri mu rindi tsinda, izitsinze zikatishe itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe izizaba zatsinzwe zizahatanira umwanya wa gatatu.
Twibutse ko umwaka ushize wa Shampiyona, Igikombe cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer mu kiciro cy’abagabo itsinze Resilience ku mukino wa nyuma, mu gihe mu kiciro cy’abagore, Ruhango Zebras Women’s RFC ariyo yacyegukanye itsinze Kamonyi Panthers Women’s RFC.
What's Your Reaction?






