Gakenke: Urubyiruko rwasabwe kurwanya Ibiyobyabwenge no kubaka Umuryango Nyarwanda

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, rwasabwe kugendera kure ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubaka Umuryango utekanye.
Byagarutseho kuri uyu wa 19 Kanama [8] 2025, mu Giterane cyakorewemo ubukangurambaga bwo kurwanya Ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu Muryango Nyarwanda.
Cyateguwe na EAR Gakenke, ADEPR Gakenke ku bufatanye na Compassion International.
IP Samuel NGORORANO, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’Igihugu n'abaturage mu Karere ka Gakenke, yasabye uru Rubyiruko kwirinda gukoresha Ibiyobyabwenge, yungamo ko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse ko bishobora no kubaganisha mu nzira y'Uurupfu.
Muri ubu bukangurambaga, Umuyobozi wa EAR Paruwasi ya Gakenke, Rev. Hatangimana Donat, yasabye Ababyeyi kugira imibanire myiza mu Muryango no kwita ku burere bw'abana babo.
Yunzemo ko ibi bifasha Abana kugera ku nzozi bakuranye, bityo bikazabarinda kwicuza kuba baravukiye mu Muryango ubanye mu makimbirane.
Yasoje yibutsa uru Rubyiruko gukora cyane no kwirinda Ibiyobyabwenge.
Akomoza ku ngaruka zo gukwirakwiza, gucuruza no gukoresha Ibiyobyabwenge, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Gakenke, Ngendahimana Bernard, yasabye uru Rubyiruko kubigendera kure no kugira uruhare mu kubirwanya.
Aha, yabibukije ko gutangira ku gihe amakuru y'ababikora, ari ingenzi mu kubikumira.
Yasoje arusaba kudatezuka mu gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka Igihugu.
Amafoto
What's Your Reaction?






