RBA yasinye amasezerano yo gukorana na AlJazeera

Jun 30, 2025 - 16:59
Jul 1, 2025 - 16:53
RBA yasinye amasezerano yo gukorana na AlJazeera

Urwego rw’Igihugu cy'u Rwanda rw’Itangazamakuru [RBA], rwasinyanye amasezerano y'imikinoranire na Televiziyo y'Abanya-Qatar,  AlJazeera.

Yashyizweho mukino tariki ya 30 Kamena [6] 2025, asinyirwa i Kigali.

Yasinywe binyuze muri Al Jazeera Media Institute, Ikigo cya  AlJazeera gikorera i Doha muri Qatar gishinzwe amahugurwa n’iterambere ry’abanyamakuru ku rwego mpuzamahanga, 

Aya masezerano yashyiriweho umukino muri Marriott Hotel i Kigali, ahagararirwa n’abayobozi bakuru ku mpande zombi, Abanyamakuru bo mu Rwanda n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu. 

  • Ibikubiye muri aya masezerano

Iyi mikoranire igamije gusangizanya ubumenyi ubunararibonye no guteza imbere umwuga w’Itangazamakuru binyuze mu mahugurwa yihariye azajya atangwa ku banyamakuru b’Abanyarwanda n’abakozi ba RBA.

Ubuyobozi bwa RBA bwari buhagarqriwe n'umuyobozi mukuru, Cleophas Barore.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, yagaragaje ko aje mu gihe nyacyo, kuko RBA iri mu rugendo rwo kongera ubushobozi, kunoza umwuga no gutanga serivisi zinyuze abaturage. 

Ku ruhande rwa Al Jazeera Media Institute, abari bayihagarariye bavuze ko bafite ubushake bwo gushyigikira Itangazamakuru ryo mu Rwanda binyuze mu gutanga amahugurwa agezweho ku banyamakuru, no gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru n’ubumenyi.

Mu bikorwa byabanjirije uyu muhango, itsinda ryaturutse muri Al Jazeera Media Institute riherekejwe n’abayobozi ba RBA basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziharuhukiye. 

Basobanuriwe amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, rwagize uruhare mu kubaka Igihugu gitekanye kandi gifite icyerekezo.

Ibinyujijwe kuri konti yayo ya X yahoze ari Twitter, RBA yagaragaje imbamutima yatewe no gusinya aya masezerano.

Bugira buti:Ubu bufatanye bushya buha icyizere abanyamakuru b’Abanyarwanda, baba abandika, abakorera kuri Radiyo na Televiziyo, by’umwihariko abakozi ba RBA, ko bagiye kujya bahabwa amahugurwa y’igihe gito n’ikirambye, abafasha kumenya no gukoresha Ikoranabuhanga rigezweho, kunoza uburyo bwo gutara no gutangaza inkuru no guteza imbere umwuga wabo mu buryo bujyanye n’igihe”.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.