Impanuka ya Air India 'yahitanye 260' yatewe no kutumvikana kw'Abapirote

Jul 12, 2025 - 20:42
Impanuka ya Air India 'yahitanye 260' yatewe no kutumvikana kw'Abapirote

Nyuma y'Ukwezi Air India, Sosiyete y'Ubwikorezi bwo mu Kirere y'Igihugu cy'Ubuhinde ikoze impanuka yahitanye abantu 260, hashyizwe hanze ibyavuye mu iperereza ry'ibyanze ku mvano y'iyi mpanuka yaciye igikuba mu gihugu no ku Isi muri rusange.

Iyi raporo yashyizwe hanze tariki ya 12 Nyakanga [7] 2025, hashize Ukwezi kuzuye neza, Impanuka ibaye.

Iyi raporo yatangajwe n’Ikigo cy’Ubuhinde gishinzwe iperereza ku mpanuka z’Indege [AAIB], yagaragaje ko yatewe n’urujijo rwabaye hagati y’Abapilote ku bijyanye n’ikoreshwa ry’utwuma tugenzura ibikomoka kuri Peteroli yinjira muri Moteri y'Indege.

Iyi Ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner, yavaga mu Mujyi wa Ahmedabad yerekeza i London, ikora impanuka imaze Amasegonda 30 gusa ihagurutse.

Nyuma yo guhaguruka, yatangiye gutakaza imbaraga zo kogoga Ikirere, itangira kumanuka mbere y’uko igwa ku Nyubako iri hafi y’Ikibuga, igaturika.

Amashusho yagaragajwe na Camera zicunga Umutekano zizwi nka CCTV, yerekanye ko mu gihe gito Indege yari imaze ihagurutse, hari hakozwe Ram Air Turbine, bisobanuye ikimenyetso kigaragaza ko Moteri z’Indege zari zatakaje ubushobozi bwo gutanga Amashanyarazi.

Yakomeje agaragaza ko Utubuto tugenzura uko Peteroli yinjira muri Moteri, twimukiye icyarimwe kuva kuri Run tujya kuri Cut-off, bisobanuye kuva ahari gukora twerekeza aho kuzima.

Ibi bikaba byarabaye imvano y'ihagarara rya moteri zombi. Ni mu gihe nyamara bikorwa gusa mu bihe byihariye cyangwa iyo Indege igeze ku Kibuga, ariko nta kimenyetso cyari gihari cy’icyabiteye.

Nk'uko raporo ikomeza ibivuga, mu Masegonda ya nyuma mbere y’uko ikora Impanuka, humvikanye umwe mu Bapilote abaza mugenzi we ati:“Kuki wafunze Peteroli, undi amusubiza ko ntabyo yakoze”. 

Gusa, muri iyi raporo, ntabwo hagaragajwe uwari Kapiteni cyangwa Umupirote wa kabiri hagati y’abo bombi.

Mbere y'uko iyi Ndege ihaguruka, Kapiteni w’iyi Ndege yari Sumeet Sabharwal w’imyaka 56, wari ufite uburambe bw’Amasaha 15,638 atwara Indege, anafite inshingano nk’Umwarimu w'abandi Bapirote muri Air India. 

Yari hamwe na Clive Kunder, Umupirote wa kabiri w’Imyaka 32, wari ufite bw'Amasaha 3,403.

Hagamijwe gukomeza gushyira umucyo kuri nyirabayaza w'iyi mpanuka, iperereza ryakozwe na AAIB, Ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubwikorezi bwo mu kirere mu Ubuhinde, ryagaragaje ko abantu 241 bari mu Ndege ubwo yakoraga Impanuka, mu gihe 19 bari ku Butaka bahasize ubuzima, naho umuntu umwe gusa akaba ariwe wayirokotse.

Udusanduku tw'Umukara [Black Boxes] dufata amajwi n’amakuru y’ingendo z’Indege, twasanzwe aho Indege yahiriye, nyuma y'Iminsi micye iyi mpanuka ibaye.

Iyi mpanuka y'Indege ya Boeing 787, n'imwe mu zikomeye zaranze Imyaka 10 ishize mu bwikorezi bwo mu Kirere.

Biteganyijwe ko raporo ntakuka, ikazasohoka nyuma y'Umwaka iyi mpanuka ibaye.

Amafoto

Ubwo Indege yo mu Bwoko bwa Boeing 787 ya Sosiyete y'Abahinde, yari imaze gutangira kogoga Ikirere

Impanuka ya Boeing 787 yahitanye abantu 260 barimo n'abari k'Ubutaka.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 1
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.