Senderi yanyuzwe n'umusaruro w'Ibitaramo by'Imyaka 20 y'Indirimbo z'Uburere mboneragihugu

Aug 1, 2025 - 12:37
Senderi yanyuzwe n'umusaruro w'Ibitaramo by'Imyaka 20 y'Indirimbo z'Uburere mboneragihugu

Nzaramba Eric uzwi ku izina ry'Ubuhanzi rya Senderi Hit yashimangiye ko yanyuzwe n'umusaruro yakuye mu bitaramo byo kwizihiza Imyaka 20 amaze aririrmba Indirimbo zigisha Uburere mboneragihugu.

Yabigarutseho mu gihe mu mpera z'iki Cyumweru, azakora igitaramo cya nyuma gisoza ibizenguruka Igihugu yari amaze iminsi akora mu kwizihiza imyaka 20 ishize akora umuziki wibanda ku burere mboneragihugu, gukunda Igihugu, urukundo n’izo gufasha Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhanzi kuri uyu wa Kane yari yataramiye mu Karere ka Nyanza, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bo mu bice bitandukanye by’ako karere, bagafatanya kuririmba indirimbo ze zitandukanye.

Ni mu gihe ku wa  Gatandatu, tariki 2 Kanama 2025, Senderi Hit azataramira i Masaka mu Karere ka Kicukiro ari nacyo gitaramo cya nyuma gisoza urugendo amazemo ibyumweru bitatu azenguruka Igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n'Igitangazamakuru k'Igihugu dukesha iyi nkuru, Senderi yavuze ko iminsi amaze azenguruka Igihugu yeretswe urukundo rudasanzwe n’abaturage b’aho yagiye ajya gutaramira.

Ati:“Kuva i Kirehe, aho twatangiriye kugeza i Rusizi aho nari ndi ku wa Kabiri ndetse n’aho mvuye i Nyanza kuri uyu wa Kane, abaturage banyeretse ko bakunda umuziki kandi nta gihe cyo gutaramira abaturage gikwiye gushyirwaho ngo twishyiremo ko baza ari muri weekend gusa.”

Senderi Hit yavuze ko urukundo yeretswe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze rwatumye abona ko imyaka 20 amaze akora umuziki hari impinduka nziza yazanye mu muryango Nyarwanda.

Ati:“Ni ibintu bidasanzwe, ni agahebuzo, ntabwo nari nziko umuturage ibi birori yabifata nk’uko nari nabiteguye. Baranshyigikiye ndabashimiye cyane. Ikindi ntabwo yi sabukuru yanjye yarebaga abayobozi cyangwa abaturage bonyine, bose baraje, baranshyigikira.”

Senderi yaboneyeho gushimira abahanzi bagiye bamufasha muri ibi bitaramo barimo Intore Tuyisenge, Theo Bosebabireba n’abandi bagiye bajyana nawe gutaramira abaturage hirya no hino.

Muri ibi bitaramo byo kwizihiza imyaka 20 ya Senderi Hit, yataramiye mu bice bya Kirehe, Kayonza, Burera, Muhanga, Ngoma, Musanze, Rubavu, Rusizi, Bugesera, Huye, Nyanza ndetse na Kicukiro, aho azataramira ku wa Gatandatu.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0