P – Diddy urengwa uruhuri rw’Ibyaha, yakoresheje Iminota 20 gusa yiregura

Itsinda ryunganira Sean "Diddy" Combs mu mategeko mu rubanza aregwamo ibirego byo gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina bigamije inyungu ku wa kabiri ryahawe umwanya ngo ryiregure, maze ribikorwa mu minota 20 gusa.
Hari nyuma y'ibyumweru hafi birindwi humvwa ubushinjacyaha hamwe n'abatangabuhamya babwo mu rukiko i New York. Ku wa kabiri nyuma ya saa sita ni bwo uru ruhande rwarangije kumvwa.
Abunganira uyu muhanzi w'icyamamare ubu ufunze, bavuze ko uruhande rurega rwananiwe kugaragaza ibimenyetso nyabyo bihamya ibyaha bashinja Combs, ibyaha ahakana yeruye, basaba umucamanza ko atesha agaciro uru rubanza.
Combs wamenyekanye cyane hambere nka P.Diddy, yabwiye urukiko ko nta kintu azavuga mu rubanza rwe.
Yabwiye umucamanza ati:"Ni icyemezo cyanjye n'abanyunganira" kutagira icyo avuga.
Combs ariko ahakana ibyaha byose aregwa birimo no gutwara abantu agamije kubakoresha uburaya.
Ashobora gufungwa burundu aramutse ahamwe n'ibyo aregwa.
Ku wa kabiri, avuga ku nshuro ya mbere mu rukiko nyuma y'ibyumweru byishi, Combs yabwiye umucamanza Arun Subramanian ati:"Urimo gukora akazi keza cyane."
Yongeraho ati: "Ndashaka kukubwira ngo urakoze".
Abashinjacyaha bavuga ko Combs yakoresheje izina rye nk'icyamamare n'ububasha bwa 'business' ye maze agakora ikimeze nk'uruganda rwo gushora abantu mu mibonano mpuzabitsina igamije inyungu no guhisha ibyaha bye. Abashinjacyaha bazanye abantu barenga 30 bo kumushinja.
Uruhande rw'uregwa rwo nta muntu n'umwe ushinjura Combs rwazanye, ahubwo rwatanze ibimenyetso birimo ubutumwa bwinshi bwanditse hagati ya Combs n'abahoze ari abakunzi be, umuhanzi Casandra Ventura, n'undi wamushinje arindiwe umwirondoro bise Jane.
Mitchell Epner inzobere mu mategeko ikorera i New York kandi wahoze ari umushinjacyaha avuga ko mu rubanza nk'uru uruhande ruregwa kuzana abatangabuhamya bashinjura bishobora kubazanira ibibazo kandi na Combs ubwe gutanga ubuhamya mu rukiko yiregura bishobora kumushyira mu kaga.
Mu buryo bugufi, ababuranira Combs bahisemo kwerekana ubutumwa yandikiranaga n'abakunzi be mu gusobanura ingingo y'uko abo bagore bifuzaga gukora imibonano mpuzabitsina na we n'abandi bagabo yabaga yatumiye mu birori bise 'freak-offs' Combs yateguraga.
Mu butumwa bumwe bwandikiwe Combs umunyamategeko we yasomye aranguruye, Jane yaramubwiye ngo "Buri gihe ndaryoherwa" muri izo 'freak-offs', cyangwa ibyo yise "amajoro muri za hoteli".
Uku kwiregura kwihuse cyane kwaje nyuma y'uko itsinda ryunganira Combs ryandikiye urukiko risaba ko rurekura umukiriya wabo, ko abamushinja bananiwe kwerekana ibimenyetso bimuhamya ibyaha.
Alexandra Shapiro wunganira Combs avuga ko abavuga ko bagiriwe nabi muri uru rubanza ari abagore bari bakuru ubwabo bashoboraga kuva mu byo bari barimo, asa n'ukomoza no ku zindi ngingo iri tsinda ryunganira Combs rizatanga mu gusoza kumva uruhande rwabo ku wa kane no ku wa gatanu w'iki cyumweru.
Alexandra yavuze ko Combs "birababaje ko yari afite urugomo, ariko ihohotera ntabwo ari ugukoresha abantu imibonano mpuzabitsina mu nyungu".
Abashinja Combs bavuga ko abo bahoze ari abakunzi be bahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo guhabwa ibiyobyabwenge, gukorerwa urugomo, n'ubundi buryo. (BBC)
What's Your Reaction?






