iShowSpeed yishimiye u Rwanda uruhare rwagize mu izamuka ry’abamukurikira
Darren Jason Watkins Jr. umusore w’imyaka 20 ni umwe mubagizwe ibirangirire ndetse akaninjirizwa agatubutse n’uburyo akoreshamo imbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’abatari bacye.
Kuva mu mpera z’umwaka ushize ari kuzenguruka isi aho biteganyijwe ko azagera mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika harimo n’u Rwanda yaraye agezemo mu ijoro rishize. Yeretswe ingagi zo mu birunga ndetse anatemberezwa ibice binyuranye by’umujyi wa Kigali birimo nka Stade amahoro, Zaria Court, mu mu biryogo ahazwi nko mu marangi aho yanagerageje kubiryo byaho n’ahandi henshi ari nako amashusho ye yatambukaga ku mbuga nkoranyambaga ze.
Ubwo yari avuye I Nyanza ya Kicukiro aho yigishijwe gukama nibwo yagaragaje ko atunguwe ndetse akanashimishwa n’uburyo ari gukurikirwa bidasanzwe kuva ubwo agereye mu Rwanda aho yatangaje ko nko kuri YouTube gusa amaze gukurikirwa n’ibihumbi 700 mu masaha abiri n’igice gusa kandi imibare ikaba iri kuzamuka no kuzindi mbuga akoresha.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko avuze ko yakunze u Rwanda kuburyo azagaruka aje mu biruhuko kuko yakunze ikirere n’imiterere y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
iShowSpeed yagaragaje ko yakunze u Rwanda kuko nawe rwamuzamuriye igikundiro kuburyo budasanzwe.
Amafoto: IGIHE
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



