Angola yegukanye AfroBasket ku nshuro ya 12 itsinze Mali kuri Finale (Amafoto)

Aug 25, 2025 - 07:50
Angola yegukanye AfroBasket ku nshuro ya 12 itsinze Mali kuri Finale (Amafoto)

Iki y'Igihugu y'abagabo ya Angola, yegukanye Irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika muri Basketball itsinze iya Mali ku mukino wa nyuma, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya 12.

Umukino waraye uhuje izi mpande zombi, warangiye Angola iwutsinze ku ntsinzi y'amanota 70 kuri 43, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Senegal itsinze Kameroni amanota 98 kuri 72.

Angola yegukanye iri rushanwa nyuma yo kuritangira nabi, ariko igakotana kugeza ku mukino wa nyuma, ibifashijwemo n'abafana cyane ko ariyo yari yaryakiriye.

Uruhare rw'aba bafana, rwagaragariye mu gace ka gatatu, ubwo bafashaga Ikipe y'Igihugu cyabo kurusha iya Mali amanota 20.

Muri uyu mukino, Childe Dundao usanzwe ukinira Ikipe ya Petro de Luanda, yafashije Angola kuyitsindira amanota 16 n'Imipira 5 yabyaye amanota, bihita bimugira umukinnyi wahize abandi muri iyi AfroBasket.

Uretse Dundao, Selton Miguel nawe yatsinze amanota 12, yashyize Mali mu rungabangabo.

Ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu ya Mali, Siriman Kanoute yayitsindiye amanota 14, mu gihe Aliou Diarra usanzwe ukinira Ikipe ya APR BBC yo mu Rwanda, yayitsindiye amanota 11.

Uyu mukino wakiniwe muri Kilamba Arena, wongeye kwibutsa abafana ba Angola ibyishimo bagize mu 2013, ubwo begukanaga AfroBasket ku nshuro ya 11.

Amafoto

Image

Image

Image

The New Times

Childe Dundao was named MVP

Angola were crowned Afrobasket 2025 champions

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0