Rwanda: WASAC yatangije Ikoranabuhanga ryo kwishyura Amazi mbere yo kuyakoresha

Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura mu Rwanda [WASAC Group Ltd], cyatangije uburyo bushya bwifashisha Ikoranabuhanga bwo kwishyura amazi mbere y’uko akoreshwa.
WASAC ivuga ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abaturage kwicungira amazi no gukemura ibibazo byavukaga mu gihe babaga batishimiye inyemezabwishyu.
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group Ltd, Prof. Omar Munyaneza, yameje ko ubu buryo bwifashisha Ikoranabuhanga bwamaze kugeragezwa mu turere turimo Gatsibo, Kayonza, Rwamagana na Nyagatare.
Yakomeje avuga ko batangiye gushaka abafatanyabikorwa ngo bubyazwe umusaruro ku rwego rw’Igihugu.
Yakomeje agira ati:“Hari igihe duha umuntu inyemezabwishyu akavuga ko amazi tuyamwishyuza atayakoresheje bigatuma habaho kutumvikana. Ubu buryo buzadufasha no kubona amafaranga neza kuko umuntu azajya ubanza kwishyura amazi mbere yo kuyakoresha.”
Ubu buryo bwatangiriye ku mavomo rusange aho umuntu ahabwa ‘Token’ ikarita imeze nk’igiceri akarishyiraho amafaranga, ubundi akayikoza ku cyuma kugira ngo avome. Iyo amafaranga yashyizweho arangiye amazi ahita ahagarara.
Abaturage bamaze kubugerageza, barabushima. Nk'abafite amavomo rusange yatangirijweho iyi gahunda, bashimangiye ko batagihagarika imirimo ngo bajye gushaka amazi.
Bavuga kandi ko ubu buryo bwakwifashishwa no mu ngo, kuko bwafasha mu kurwanya imikoreshereze mibi y’amazi.
WASAC ivuga ko intego ari uko iri koranabuhanga rizagera mu gihugu hose, bityo rikazafasha kugabanya amazi yangizwa.
Imibare igaragaza ko mu Mwaka ushize [2024], hatunganyijwe amazi ya Miliyari 9.7 Frw ataragurishijwe, ahubwo yamenetse.
Icyo gihe WASAC, yari yinjije Miliyari 46 Frw zivuye kuri Miliyari 42 Frw zo mu Mwaka wabanje [2023].
What's Your Reaction?






