Gasamagera yashimye umubano wa FPR - Inkotanyi na NRM iyoboye Uganda

Aug 29, 2025 - 12:29
Gasamagera yashimye umubano wa FPR - Inkotanyi na NRM iyoboye Uganda

Umunyamabanga wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko iri Shyaka [Umuryango], ribanye neza n'irya NRM riri ku Butegetsi mu gihugu cya Uganda.

FPR [Rwanda Patriotic Front] yagiye ku Butegetsi mu 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda no gutsinda Urugamba rwo Kwibohora rwatangiye mu 1990, mu gihe NRM [National Resistance Movement] iyoboye Uganda kuva mu 1986, nyuma yo kujya ku butegetsi yirukanye Ubutegetsi bwa Apollo Milton Obote.

Gasamagera yagarutse kuri uyu mubano, ubwo yari yitabiriye umwiherero [Conference] wa NRM i Kampala.

Yavuze ko FPR na NRM basangiye byinshi, cyane imyumvire yo guharanira ukwigira kw'Afurika [Pan-Africanism].

Yunzemo kandi ko bombi, basangiye imyumvire y'uko Amahoro n'Umutekano mu Karere bitari amahitamo, ahubwo ari ngombwa.

Yasoje avuga ko FPR yiteguye gukomeza gukorana no kubana neza na NRM.

Uyu mwiherero w'iminsi 2 Gasamagera yitabiriye, uri gukorerwa muri Kololo Independence Grounds, rwagati ku murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Uretse Gasamagera wari uhagarariye FPR, uyu mwiherero wanatumiwemo n'andi Mashyaka [Imitwe ya Politike], iri ku Butegetsi [Ubuyobozi] mu Karere.

Umwiherero wa NRM wayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, usanzwe ari n'Umuyobozi w'Ishyaka rya NRM ku rwego rw'Igihugu.

Amafoto

President of Uganda Yoweli Kaguta Museveni interacts with Rwanda Patriotic Front (RPF) Secretary General, Wellars Gasamagera in Kampala on Thursday, August 28. CourtesyPerezida Museveni na Gasamagera i Kampala kuri uyu wa 28 Kanama [8] 2025

RPF Inkotanyi Secretary General Wellars Gasamagera during NRM conference in Kampala.Wellars Gasamagera yahagarariye RPF-Inkotanyi mu mwiherero wa NRM.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0