Maj Gen Nzabamwita yemerewe na Perezida Putin guhagararira u Rwanda mu Burusiya
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Major General Joseph Nzabamwita guhagararira U Rwanda mu Burusiya.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane Tariki 15 Mutarama 2026, wabereye mu ngoro ya Perezida Putin mu murwa mukuru wiki gihugu (Moscow).
Major General Joseph Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w’U Rwanda mu Burusiya muri 2024, akaba yarasimbuye Lt General Mushyo Kamanzi wahabaye Ambasaderi kuva mu mwaka wa 2019.
Uburusiya n’U Rwanda bifitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade kuva mu 1963, umubano w’ibihugu byombi ushingiye kandi ku bufatanye mu bya politiki, igisirikare, uburezi, ndetse n’umuco.
Si Ibyo gusa kuko muri 2024 , U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo gukuraho Visa z’abayobozi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibanire y’Ibihugu byombi.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
1
Angry
0
Sad
0
Wow
0



