Busasamana: Yatemye Umugabo yasanze mu Rugo rwe kubera gufuha

Jul 7, 2025 - 21:53
Jul 8, 2025 - 09:44
Busasamana: Yatemye Umugabo yasanze mu Rugo rwe kubera gufuha

Gufuha ni kimwe mu bintu byibasira imibanire y'Ingo. Iyo umwe mu bagize Urugo amaze gufatwa n'iki kintu, bishobora kumuviramo guta Umutwe cyangwa kugira imyitwarire itari myiza.

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu Kagali ka Rwesero mu Mudugudu wa Gisando, yatemwe na mugenzi we amusanze mu Rugo rwe, ku mpamvu bikekwa ko zifitanye isano n'izo twagarutseho haruguru.

THEUPDATE yabonye amakuru ko ubu bushyamirane twabaye Tariki ya 06 Nyakanga [7] 2025.

Aya makuru akomeza avuga ko uwatemwe yari asanzwe afitweho amakuru y'uko acuditse n'Umugore w'uwamutemye.

Uwatemwe yakomerekejwe bikabije ku rutugu, cyane ko yari ameze nk'uwafatiwe mu cyuho.

Akomoza kuri aya makuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye Ikinyamakuru Umuseke ko ari impamo, ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwatangiye iperereza.

Yakomeje avuga ko ukekwaho icyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe iperereza rigikomeje.

Ni mu gihe uwatemwe yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho.

THEUPDATE yahisemo kudakoresha amazina y'abavugwa mu nkuru, mu rwego rw'Umutekano wabo.

What's Your Reaction?

Like Like 4
Dislike Dislike 4
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 1
Sad Sad 5
Wow Wow 1