Amafoto: Michelle Yeoh wakinnye Filime zirimo 'Hidden Dragon' ari i Kigali
Rurangiranwa w'Umunya – Malaysia, Yeoh Choo Kheng uzwi ku izina rya Michelle Yeoh mu ruganda rwa Cinema ari mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Ntagihindutse, biteganyijwe ko azitabira Umuhango wo #KwitaIzina Abana b'Ingagi ku nshuro ya 20, uteganyijwe kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu w'Iki Cyumweru.
Michelle Yeoh w'Imyaka 63 y'amavuko, yamenyekanye muri Filime nka: Crouching Tiger, Hidden Dragon, Everything Everywhere All at Once n'izindi.
Yegukanye ibihembo n'amashimwe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga mu gukina Filime, arimo n'Igihembo cya Oscar, gihabwa intyoza muri uyu mwuga.
Amafoto amugaragaza ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yayashyize kuri konti ye y'Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Amafoto
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0



