Amafoto: Michelle Yeoh wakinnye Filime zirimo 'Hidden Dragon' ari i Kigali

Sep 2, 2025 - 19:11
Amafoto: Michelle Yeoh wakinnye Filime zirimo 'Hidden Dragon' ari i Kigali

Rurangiranwa w'Umunya – Malaysia, Yeoh Choo Kheng uzwi ku izina rya Michelle Yeoh mu ruganda rwa Cinema ari mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Ntagihindutse, biteganyijwe ko azitabira Umuhango wo #KwitaIzina Abana b'Ingagi ku nshuro ya 20, uteganyijwe kubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu w'Iki Cyumweru.

Michelle Yeoh w'Imyaka 63 y'amavuko, yamenyekanye muri Filime nka: Crouching Tiger, Hidden Dragon, Everything Everywhere All at Once n'izindi.

Yegukanye ibihembo n'amashimwe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga mu gukina Filime, arimo n'Igihembo cya Oscar, gihabwa intyoza muri uyu mwuga.

Amafoto amugaragaza ari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yayashyize kuri konti ye y'Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

Amafoto

May be an image of 1 person

May be an image of 3 people and text that says "a ditterent luttic Ban Ki Moon UN Secretary General 2007-2016 BITION UPSTAIRS Use WiFi and scan the QR codes to fully experience this exhibition. ACCESS WIFI セ出ー E KIGALI GENOCIDE MEMIAL. JAL. MEM JILDING THE PE/ O IDA U CAN TAKE Ho he story of the Kigali Genocide Memorial; the result on between Rwandan authorities and the Aegis Prevention, born from the National Holocaust 2004, the Memorial became the starting-p cation now built into Rwanda's national"

May be an image of 2 people and text that says "17 OK Κι bukan rem puka31 31 mite-renew unite-l enew"

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0