Nyuma y'imyaka isaga 40, MTV igiye kuva mu muziki

Dec 15, 2025 - 15:33
Nyuma y'imyaka isaga 40, MTV igiye kuva mu muziki

Niba uba muri  Africa, uribuka neza uburyo muminsi yashize wari uzi neza indagabihe za MTV, cyane cyane amashusho y’indirimbo kuko niyo porogaramu yari iyoboye kuri MTV.

Ni kenshi twakerezwaga ishuri no kubanza kureba abahanzi dukunda, cyangwa indirimnbo nshya zasohotse.

Nyuma yo kwigarurira abakunzi, Icyari tereviziyo cyaje guhindurwa shene yitwa MTV Music aho yabaye ntagereranywa kuko ariho hasangwaga imiziki y’ubwoko bwose kuko MTV twari tumenyereye yaje kugira amashene menshi.

Nyamara n'ubwo iyo shene yari ibayeho, ntabwo buri wese yari ayifiteho ubushobozi kuko byasabaga kuba uri mu gihugu runaka ngo ubashe kuyireba, aho niho abanyafurika na bimwe mu bihugu by’iburayi no muri aziya shene nka MTV Music na  MTV Hits zemerewe kugaragazwa.

Nyuma y'uko iki kigo cyigaruriwe na sosiyete ya Paramount Skydance, cyatangije amavugurura akaba asize igiye guhagarika shene zose zanyuzagaho imiziki bitarenze mu ugushingo kuya 31.

Abavangaga imiziki muri iki kigo bazasezererwa, tuzibagirwa abatumirwa ndetse n’indirimbo nshya.

MTV ntabwo izongera guhangana n’imbuga nka YouTube mukutugezaho imiziki igezweho.

Shene nka MTV HD zizagumaho ariko zizibanda k’ubuzima bwa burimunsi aho kuba umuziki.

Ibi bizagira ingaruka cyane kuri bamwe muri twe twakuze muri za the 80 na 90 aho izi shene zicaga zigakiza.

MTV izibukirwaho ko ariyo yahinduye uru ruganda rw’imyidagaduro ndetse tutibagiwe imikorerwe n’isoko ry’umuziki.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Malik I’m Malik, a reporter at theupdate.co.rw covering the fast-moving worlds of entertainment and technology. My work focuses on bringing readers fresh insights into the trends, innovations, and stories shaping culture and digital life today. From breaking news in the tech industry to in-depth features on film, music, and media, I strive to deliver reporting that is both engaging and informative. My goal is to connect audiences with the people, ideas, and technologies redefining how we live, work, and play. Passionate about storytelling, I believe journalism is not just about informing—it’s about sparking curiosity and conversation. Whether I’m covering the latest gadget, a rising artist, or shifts in the digital landscape, I aim to make complex topics accessible and exciting for readers.