MEDWELL Initiative yateguriye abakunzi ba Volleyball irushanwa rizitabirwa n'amakipe y'ikiciro cya mbere

Abakunzi b'umukino wa Volleyball mu Rwanda by'umwihariko ab'amakipe akina ikiciro cya mbere, bateguriwe MEDWELL Volleyball Pre – Season Tournament.
Aya makipe azakoresha iri rushanwa nk'imikino itegura Shampiyona [Pre-Season], cyane ko tariki ya 17 Ukwakira [10] 2025, azatangira kwesurana mu Mwaka mushya w'imikino.
Iyi mikino yateguwe na MEDWELL Initiative, mu rwego rw'ubukangurambaga bugamine guteza imbere imibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima binyuze mu mikino.
MEDWELL Volleyball Pre – Season Tournament, iteganyijwe hagati ya tariki ya 10 n'iya 11 Ukwakira [10] 2025, ikazakinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Ibikorwa bya MEDWELL Initiative bigiye gukorwa ku nshuro ya mbere mu mateka, bigendeye ku myaka irenga 5 y’ubushakashatsi bwakozwe na Initiative for Medical Equity and Global Health [IMEGH].
Bwagaragaje ko abakozi barenga 20% bo mu rwego rw’ubuzima bafite ikibazo cy’umunaniro ukabije [Burnout].
Uretse Imikino ya Volleyball izitabirwa n'amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, biteganyijwe ko hazakinwa Volleyball mu kiciro cy'abakozi bo mu nzego z’ubuzima ndetse n'urugendo rwo kuzenguruka Kigali Golf Club.
MEDWELL Initiative izasozwa n'igitaramo kizahemberwamo abahize abandi mu kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’Ubuzima.
Akomoza kuri gahunda ya MEDWELL Initiative, Dr. Eugene Tuyishime wayitangije, yagize ati:“Twayiteguye kugira ngo twibutse akamaro ko kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima no kwirinda umunaniro ukabije mu kazi [Burnout] dukoresheje imikino. Turi gukorana n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kuko risanzwe ritegura amarushanwa ya Serie A [abagabo n’abagore] rikurikirwa ku rwego rw’Igihugu, tugamije kugeza ubutumwa bwacu ku bakozi bo mu nzego z’ubuzima n’Abanyarwanda muri rusange”.
Umufatanyabikorwa mu gutegura MEDWELL Initiative, Alphonse Nsengiyumva, Perezida wa Supra Group, avuga ko:“MEDWELL Initiative ari urugero rukomeye rw’ubufatanye hagati y’abakozi bo mu nzego z’Ubuzima, abashinzwe Imikino n’Abanyarwanda muri rusange”.
Yasoje asaba ubufatanye mu gushimira abakora mu nzego z’Ubuvuzi no kubafasha kwiyitaho ubwabo.
Abateguye iyi gahunda basobanura ko atari igikorwa cy’inshuro imwe gusa, ko ahubwo ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo gukomeza gushimangira imibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda.
What's Your Reaction?






