U Rwanda rusangiye itsinda na Gambia muri Shampiyona ny'Afurika ya Beach Volleyball

Ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda iri muri Maroke mu mikino ny’Afurika ya Volleyball ikinirwa ku Mucanga, yaraye imenye ayo bigomba guhura.
Mu kiciro cy’abagabo, Niyonkuru Gloire ufatanya na Kanamugire Prince, bashyizwe mu Itsinda rya Gatanu [Pool E], basangiye n’Ibihugu bya: Senegal n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia ya 2.
Mu kiciro cy’abagore, Mukandayisenga Benitha ufatanya na Munezero Valentine, bashyizwe mu Itsinda rya Gatandatu [Pool F], aho bari kumwe n’Amakipe y’Ibihugu bya: Gambia, n’Ikipe y’Igihugu ya Ghana ya 2 n’iya Mozambique ya 2.
Ku isaha ya saa 12:00, Niyonkuru Gloire ufatanya na Kanamugire Prince barakina umukino wabo wa mbere, uza kubahuza na Mario Dampha ufatanya na Bakary Bah bo muri Gambia.
Izo saha kandi, Ikipe ya Mukandayisenga Benitha ufatanya na Munezero Valentine barakina n’Abanyamozambikekazi, Angela Dercia Tembe ufatanya na Vania Precina Jose Miambo.
Iyi Kipe igizwe na “Mukandayisenga Benitha ufatanya na Munezero Valentine” mu kiciro cy’abagore na “Kanamugire Prince ufatanya na Niyonkuru Gloire” mu kiciro cy’abagabo.
Ikipe y'Igihugu iri gutozwa na Mudahinyuka Christophe, mu gihe Uwimana Gisele azaba ashinzwe Ubuzima “Muganga”
Iyi mikino yo mu kiciro cy'abakinnyi bakuru, iri kubera i Martil ku Nkombe z'Inyanja ya Mediterane, ikaba izarangira 30 Kamena [6] 2025.
Amakipe azitwaramo neza, azakatisha itike yo guhagararira Umugabane w'Afurika muri Shampiyona y'Isi iteganyijwe mu Kwezi k'Ugushyingo [11] muri uyu Mwaka [2025].
Yitabiriwe n'Amakipe 88 yo mu kiciro cy'abagore bavuye mu bihugu 22 byo muri Afurika, mu gihe mu kiciro cy'abagabo yitabiriwe n'amakipe 114 avuye mu bihugu 27.
Amafoto
What's Your Reaction?






