Volleyball: Ikipe y’Igihugu ya U-21 yongewe mu y’azitabira Irushanwa ryo Kwibuka

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatengeje imyaka 21 mu kiciro cy'abagabo, yongewe mu makipe azitabira Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iri rushanwa riteganyijwe hagati ya tariki ya 20-22 Kamena [6] 2025, ntagihindutse rizitabirwa n'amakipe 18.
Aya makipe akaba azesuranira muri NPC ndetse na Petit Stade Amahoro.
Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n'irushanwa ngaruka mwaka rikinwa kuva mu 1995.
Ritegurwa n'Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda [FRVB] ku bufatanye na Komite Olempike y'u Rwanda [RNOSC] mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside, by'umwihariko ababarizwaga mu muryango wa Volleyball mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri Ikipe y'Igihugu igiye kuryitabira, kuko inshuro ya mbere yari mu 2013, bivuze ko hari hashize imyaka hafi 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda, Jean Claude Byiringiro, akomoza ku mpamvu iyi kipe y'abatarengeje Imyaka 21 yitabiriye, yavuze ko biri mu mujyo wo kuyitegurira Shampiyona ny'Afurika iteganyijwe muri uyu mwaka w'i 2025.
Uretse amakipe y'imbere mu gihugu [Rwanda], iri rushanwa biteganyijwe ko rizitabirwa n'andi yo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba arimo: Kenya Pipeline, Chazpir VC, Sport-s VC, KCB, Nkumba VC, Ndejje Elite VC, Vision VC na Chema VC.
Bitewe n'impinduka zakomye mu nkokora iri rushanwa ryari riteganyijwe hagati ya tariki ya 06-08 Kamena [6] 2025, itariki yo gusoza kwiyandikisha ku makipe yifuza kuzaryitabira, yashyizwe ku ya 16 Kamena [6] ivuye ku ya 30 Gicurasi [5] 2025.
Kugeza ubu, amakipe y'imbere mu gihugu yamaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa agizwe na: Gisagara VC, Kepler VC, Kepler WVC, Police VC, Police WVC na Rwanda Revenue Authority [RRA].
Mu mwaka ushize, Ikipe ya Police VC n'iya APR WVC nizo zegukanye iri rushanwa.
Police VC yatsinze Ikipe ya Gisagara VC ku mukino wa nyuma, mu gihe APR WVC yahigitse Rwanda Revenue Authority [RRA]
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo kwiyandikisha bishyizweho akadomo, imiryango iracyakinguye ku makipe atariyandikisha.
Aha, twavuga nka REG VC, APR VC na APR WVC cyane ko ari inshuro zibarirwa ku ntoki yabuze muri iri rushanwa.
What's Your Reaction?






