Sobanukinwa na ‘Yungas Road’ izina ryiswe Umuhanda w'Urupfu

Mu gihugu cya Bolivia, hari umuhanda uzwi nk'uw'urupfu. Uyu muhanda wiswe Yungas Road, uhuza Umurwa mukuru w'iki gihugu, La Paz n'umujyi wa Coroico.
Ni hamwe mu hantu hateye ubwoba kuhanyura, cyane ko uri kubuhaname [Ubutumburuke] bwo hejuru mu Musozi.
Benshi mu bawunyuramo, bumva bahanyura inshuro imwe itagira iya kabiri, bitewe no kwibaza icyakurikiraho Imodoka itaye Umuhanda.
Yungas Road n'Umuhanda unyura mu Ishyamba kimeza rya Amazone, aho igice cyawo kimwe gikikijwe n'iri Shyamba, mu gihe ikindi kiri ku ruhande rw'Imanga [Akabande] katagira rutangira.
Uyu Muhanda ufite ubugari bureshya na Metero eshatu [3m], aho biyoye ko Imidoka ebyiri zabisikana.
Abatwara Ibinyabiziga biwunyuramo, basabwa kuba ari Abashoferi kabuhariwe ndetse bafite n'ubushishozi budasanzwe.
Mu Myaka itari mike ishize, Yungas Road wari wo Muhanda wa mbere utinyitse kuwunyuramo ku Isi, dore ko abantu babarirwa hagati ya 200-300 bawusigagamo ubuzima buri Mwaka, bivuye ku gutenguka kw'Imisozi iwukikije, kuba Imodoka yata Umuhanda cyangwa izindi mpinduka z'Ikirere.
Ishyamba rya Amazone uyu Muhanda unyuramo, rirangwa n'Ibicu byijimye n'Imvura ihoraho, ibi bikaba bigira uruhare muri izi mpanuka.
Hari amezi Ikirere kiba cyabaye kibi, ku buryo Umushoferi cyangwa undi wese uhanyura, adashobora kureba mu ntera ya Kilometero eshatu [3km].
Muri iki gihe, buri ntabwe uteye cyangwa buri metero nke Imodoka igenze, Ubuzima buba buri kujya mu kangaratete.
Nyuma y'uko abawugendamo n'Imodoka bagabanutse, kuri ubu ukoreshwa cyane n'abakora Siporo yo gutwara Igare.
Abawukoreramo iyi Siporo, bavuga ko kuwumanuka no kuwuzamuka, bisiga umutwe akamutse.
Hari kandi abahitamo kuwujyamo bashaka gupima ukwihanganira ibigeragezo kubarimo, igipimo cyo kugira ubwoba bafite ndetse n'uko baba Intwali aho rukomeye.
Kugeza ubu, Yungas Road ni Umuhanda wamaze gufatwa nk'ahantu nyaburanga hakorerwa Ubukerarugendo bwihariye, Leta ikaba yarawusimbuje undi mushya utanga umutekano ku bawunyuramo.
Kuri ubu, Yungas Road yabaye urwibutso rw'abahise ubuzima mu bihe bitandukanye.
Bolivia n'Igihugu giherereye ku Mugabane w'Amerika y'Amajyepfo, kikaba gituwe na Miliyoni 12 n'Ibihumbi 240 nk'uko ibarura rusange ryo mu 2023 ryabigaragaje. Ingana na km2 1,098,581.
Wowe usoma iyi nkuru, wagira ubutwari bwo kuwunyuramo, cyangwa wasubira inyuma?.
What's Your Reaction?






