Bite by'Umushinga wo kwimurira Expo i Gahanga?

Aug 7, 2025 - 22:03
Bite by'Umushinga wo kwimurira Expo i Gahanga?

Umuyobozi w'Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Jeanne-Françoise Mubiligi, yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda n'abandi bafatanyabikorwa hari kunozwa umushinga wo kubaka ahazimurirwa ibikorwa by'Imurikagurisha Mpuzamahanga i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo hatangizwaga Imurikagurisha Mpuzamahanga ry'u Rwanda riri kuba ku nshuro ya 28.

Iri murikagurisha riri kubera i Gikondo ryatangiye ku wa 29 Nyakanga, rizasozwa ku wa 17 Kanama 2025.

Byitezwe ko rizitabirwa n'abamurika 800 mu gihe abarenga ibihumbi 500 bazasura ibikorwa n'ibicuruzwa bitandukanye biri kumurikwa.

Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera mu Rwanda rigiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo rizagire uruhare rukomeye mu cyerekezo cy'igihugu cya 2050 mu iterambere ryacyo.

Kagame Bosco amaze imyaka 20 aryitabira kimwe na mugenzi we Mukambaraga Bella, bashimangira ko iri murikagurisha ryabakinguriye umuryango w'iterambere bagezeho babikesha kugurisha ibikorerwa mu Rwanda.

Ni ubwa mbere iri murikagurisha Mpuzamahanga ryitabiriwe n'abamurika benshi kurenza imyaka ishize ndetse ryitezweho kuzasurwa n’abasaga ibihumbi 300.

Gusa mu bigaragara, ahasanzwe habera iri murikagurisha Mpuzamahanga hamaze kuba hato, ibituma bamwe batabona amahirwe yo kuryitabira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Marie Kajangwe yemeza ko iri murikagurisha rimaze guteza imbere inganda n'ibyo zitunganya akizeza ko rizakomeza gutezwa imbere kugira ngo rizunganire u Rwanda mu cyerekezo cya 2050.

Iri murikagurisha Mpuzamahanga ry'iminsi 20 ryitabiriwe n'abamurika bagera kuri 475 barimo abanyarwanda 378 n'abanyamahanga 97 baturutse mu bihugu 19 harimo 2 bishya ari byo Cameroon na Arabie Saoudite. (RBA)

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0