U Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika bifite Ifaranga ryatakaje agaciro

Jul 1, 2025 - 20:41
Jul 1, 2025 - 21:30
U Rwanda mu bihugu 10 by’Afurika bifite Ifaranga ryatakaje agaciro

Ifaranga ry'u Rwanda, ryashyizwe mu ry'Ibihugu 10 muri Afurika bifite iryatakaje agaciro.

Ni mu gihe ubukungu bw’Isi bukomeje kuzahazwa n’ingaruka z’ihungabana ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, ibibazo by’ihindagurika ry'ikirere n'Intambara n’amakimbirane y'urutavanaho.

Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikinyamakuru Business Insider Africa, bwashyize u Rwanda mu bihugu 10 bitorohewe n'ihungabana ry'Ifaranga, mu gihe Umwaka w'i 2025 ugeze hagati.

Iki Kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibi bihugu birimo n'u Rwanda, bitorohewe no guhangana n'izamuka rikabije ry’ibiciro by'ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Bimeze bitya mu gihe inzego z’ubutegetsi na Banki nkuru zo muri ibi bihugu zagerageje gufata ingamba zo gukaza imiyoborere y’imari no gushyiraho politiki zo kongera ubukungu.

Nyamara, ibi bihugu byagowe no guhagarika izamuka ry’ibiciro n’ifarangira rikomeza kumanuka. 

Ibi bibazo by’ifaranga bigira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage kuko ibiciro by'ibirimo: Ibiribwa, Lisansi, Imiti n’ibikoresho biva hanze birushaho guhenda, nyamara biri mu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Imibare ivuguruye ya Forbes Currency Calculator yo ku wa 23 Kamena [6] 2025, yerekana ko Ibihugu bifite Ifaranga ryataye agaciro birimo: São Tomé & Príncipe, Sierra Leone, Guinée, Uganda, u Burundi,  Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Tanzania, Malawi, Nigeriya n'u Rwanda.

  • São Tomé & Príncipe

Nicyo gihugu gifite ifaranga rifite agaciro gake kurusha ayandi muri Afurika.

Ifaranga ryacyo, Dobra, rihagaze ku gipimo cya 22,281.80 kuri dolari imwe y’Amerika.

  • Sierra Leone

Ifaranga rya Leone rigura 20,969.50 kuri dolari imwe, rihagaze ku mwanya wa kabiri, uko byari no mu kwezi gushize.

  • Guinée

Guinean Franc rihagaze kuri 8,657.48 kuri dolari imwe.

  • Uganda

Ifaranga rya Uganda (Ugandan Shilling) rihagaze kuri 3,605.57 kuri dolari, rikaba riza ku mwanya wa kane.

  • Burundi

Burundian Franc, rifite agaciro ka 2,975.85 kuri dolari.

  • Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Congolese Franc, rihagaze kuri 2,905.28 kuri dolari.

  • Tanzania

Tanzanian Shilling riracyari hasi ku gipimo cya 2,653.06 kuri dolari, n'ubwo hari impinduka zigaragara mu bukungu.

  • Malawi

Malawian Kwacha, iri ku gipimo cya 1,732.71 kuri dolari y’Amerika.

  • Nigeria

Naira ya Nigeria iri ku gipimo cya 1,553.68 kuri dolari, n'ubwo hari izamuka rito ryabonetse muri uku kwezi.

  • Rwanda

Ifaranga ry'u Rwanda [Rwandan Franc], niryo risoza uru rutonde, ku gipimo cya 1,448.29 kuri dolari.

N'ubwo izi mpinduka zifite ingaruka zikomeye, hari icyizere nyuma y'uko inzego z’imari zikomeje gukaza ingamba zo kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no kubona inkunga z’amahanga, bishobora gufasha ibi bihugu kwisuganya. 

Bishobora kugabanya izamuka ry’ibiciro, kongera icyizere cy’abaturage n’abashoramari, ndetse bigafasha Banki nkuru z'ibi bihugu kugabanya inyungu ku nguzanyo.

Kugeza ubu, Ifaranga rya Côte d'Ivoire [Ivory Coast], niryo riyoboye ay'ibindi bihugu muri Afurika mu kudahungabana, urigereranyije n'Idorali rya Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Ifaranga rya São Tomé & Príncipe, riyoboye ay'Ibihugu 10 muri Afurika mu gutakaza agaciro.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.