Ikamwa 4L, ikagurishwa 650,000: Uko Nshogozabahizi yahisemo korora Ihene za kijyambere

Jul 3, 2025 - 11:18
Jul 3, 2025 - 12:05
Ikamwa 4L, ikagurishwa 650,000: Uko Nshogozabahizi yahisemo korora Ihene za kijyambere

Nshogozabahizi Naphtali, n'Umworozi wabigize Umwuga ukorera mu Karere ka Bugesera, worora Ihene za kijyambere.

Uyu mugabo avuga ko ubu Bworozi bwamuhinduriye ubuzima, kuva yatangira kubukora.

Ni mu gihe abakora Ubworozi bw'amatungo magufi burimo n'Ihene, bavuga ko batakibufata nk'ubusanzwe, ahubwo basigaye nk'ubufite Isoko rihanitse haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu, Nshogozabahizi avuga ko afite Ihene za kijyambere zigera kuri 350, kandi zose zikaba zikamwa buri munsi.

Kuba Ihene imwe muri izi ishobora gukamwa hagati ya Litiro 3 na Litiro 4, byatunguye abatari bacye, cyane ko bidakunze kugaragara ku Ihene zisanzwe zororwa imbere mu gihugu.

Nshogozabahizi avuga ko ubwoko bw’izi hene bwatoranyijwe bufitanye isano n’ubworozi bwateye imbere mu bihugu bimwe by'Afurika n’i Burayi, aho Ihene ziba zifite ubushobozi bwo gutanga Amata menshi no kugira umubiri wifuzwa ku isoko. 

Ati:“Hari Ihene zimwe na zimwe ngurisha hagati y’Ibihumbi 500 Frw kugera kuri 650 Frw bitewe n’ubwiza bwazo, uburyo zitanga Amata no kubyara kwazo.”

Uretse kuba zigurishwa ku giciro kiri hejuru, Amata y'izi Hene na yo afite agaciro gakomeye.

Litiro imwe ayigurisha amafaranga 3,000 Frw, akaba ari Amata akunze gushakishwa cyane kubera uburyohe bwayo n’akamaro afitiye ubuzima.

Uyu mworozi wa kijyambere akomeza avuga ko buri kwezi abasha kwinjiza amafaranga arenga Ibihumbi 500 amaze gukuramo ibyo atanga ku bakozi bamufasha muri ubu Bworozi, Imiti, Ubwatsi n’ibindi bikenerwa mu kuzitaho.

Ashingiye kuri ibi, Nshogozabahizi ashimangira ko Ubworozi bw’Ihene bukozwe mu buryo bwa kinyamwuga bushobora gutunga neza nyirabwo.

Ati:“Hari benshi bagifata Ihene nk’Itungo risanzwe ry’abantu bakennye, ariko njyewe yampinduriye ubuzima. 

Izi hene ni ishoramari rikomeye kandi rirabyara inyungu kurusha uko benshi babyibwira.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Amata y’Ihene anyobwa na benshi batihanganira ay’Inka, ndetse akagira Intungamubiri zihariye by’umwihariko ku bana bato, abagore batwite n’abafite uburwayi bwa Asima n’ihahamuka.

Ashingiye kuri aya makuru, Nshogozabahizi yafashe icyemezo cyo gukomeza kwagura ubu Bworozi, aho ateganya kuzamura umubare w’Ihene ukagera kuri 500 mu myaka itatu iri imbere.

Avuga kandi ko ateganya gutunganya amata yazo mu buryo bugezweho, mu rwego rwo kuyacuruza ku Isoko mpuzamahanga.

Amafoto

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.