Musanze: Barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kubona Impamyabumenyi zabo zaburiwe irengero

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shingiro [GS Shingiro] mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, basabye ubufasha inzego zishinzwe uburezi n'izindi bireba, kugira ngo babone impamyabumenyi [Diplômes] zabo zabuze, kandi bizwi neza ko zageze kuri iri Shuri.
Aba banyeshuri bavuga ko kutagira izo mpamyabumenyi bikomeje kubagiraho ingaruka nyinshi zirimo; kubura akazi no kudashobora gukomeza Amashuri.
Bamwe mu bagizweho ingaruka n'iki kibazo, ni abasoje amasomo mu Mwaka w’Amashuri w'i 2022-23 n’abayarangije mu w'i 2023-24.
Bemeza ko Impamyabumenyi zabo zagejejwe ku Ishuri, bajya kuzifata bakabwirwa ko zabuze, ntibanahabwe igihe kizwi bazazibonerera.
Aya makuru yatangiye kumenyekana muri Gashyantare [2] 2025, ubwo bamwe mu banyeshuri bagiye gufata Impamyabumenyi bakabwirwa ko ntazihari.
Bamwe muri bo, bamaze gutakaza amahirwe y’akazi atandukanye, nko kujya mu nzego z’Umutekano abandi babura amahirwe yo gusaba Buruse ngo bakomeze amasomo muri Kaminuza.
Bamwe mu baganiriye n'Umunyamakuru wa THEUPDATE, bavuze ko umuyobozi w'Ishuri yagejeje izi Mpamyabumenyi ku Ishuri, aziha bamwe mu bari barangije, abandi baje kuzifata barazibura.
Uyu utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:“Urabona yazigejeje ku Ishuri azihaho abanyeshuri bakeya, nyuma agiye kuziha abandi arazibura, bivuze ko ari abayobozi bakorana bamuba iruhande bazimwibye kubera kutumvikana ku mafaranga abanyeshuri bishyuraga baje kuzifata, aya mafaranga n'ayo babaga barasigayemo mbere yo gusoza amasomo".
Uyu munyeshuri Kandi yakomeje avuga ko uyu muyobozi w'ishuri atumvikanaga n'umucunga mutungo we byanashoboka ko ariwe waba warazimuhishe.
Aba banyeshuri bavuga ko bari mugihirahiro cyo kutamenya aho Impamyabumenyi zabo ziri, n'uwo bazibaza mu gihe umuyobozi w’Ishuri yitarutsa ibura ryazo.
Bizimaziki Diogene, Umuyobozi wa GS Shingiro, yemereye THEUPDATE ko hari Diplômes 38 z’Abanyeshuri zabuze kuva muri Gashyantare.
Avuga ko yahise atanga raporo kuri RIB, anandikira NESA abamenyesha ikibazo.
Kugeza ubu, ngo bategereje ko Akarere ka Musanze kabafasha gutanga raporo isubiza ikibazo, kugira ngo NESA ikorere izindi Diplômes abarangije.
Yagize ati:“Namenye ko zabuze ubwo hari umwana waje kuyishaka nzirebye ndazibura. Maze kumenya ko zabuze, namenyesheje ku murenge bankorera raporo nyijyana kuri RIB nyimenyesha ko zabuze ndetse nandikira Ikigo gishinzwe amasuzuma n' ubugenzuzi bw'amashuri [NESA], mbamenyesha uko ikibazo giteye.”
Yakomeje avuga ko Akarere kaza ku ishuri gukora iyo raporo, nyuma ikoherezwa muri NESA, ubundi NESA ikagena icyo yabikoraho.
Gusa, bamwe mu bazi imikorere y’iri Shuri, bavuga ko ikibazo gishingiye ku mikoreshereze mibi y’amafaranga yishyurwaga n’abanyeshuri, kuko iyo umunyeshuri yazaga gufata Diplôme, basangaga afite ideni akishyuzwa mu ntoki, bityo ayo mafaranga ntagezwe kuri Konti y'Ishuri, ahubwo agashyirwa ku mufuka w’umwe mu bayobozi.
Amakuru THEUPDATE yamenye aturuka mu nzego z’uburezi, avuga ko mu ntangiriro za 2025, uyu Bazimaziki Diogène umuyobozi wa GS Shingiro yahagaritswe ku kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri.
Uyu muyobozi yongeye kugaragarwaho n'andi makosa yo mu kazi, ashobora kwirukanwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 67 y’Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 033/03 ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024, rigena sitati yihariye y’abakozi b’Amashuri Abanza n'Ayisumbuye.
What's Your Reaction?






