KFH yashyiriyeho Icyumweru kihariye abifuza kongeresha Ikibuno, Amabere no kugabanya Ibinure

Jul 14, 2025 - 15:26
KFH yashyiriyeho Icyumweru kihariye abifuza kongeresha Ikibuno, Amabere no kugabanya Ibinure

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikorera mu Mujyi wa Kigali, byatangaje ko bigiye gufatanga Serivise yihariye ku bifuza guhindura uko bateye binyuze mu kongeresha cyangwa kugabanyisha ingano ya bimwe mu bice by'imibiri yabo, ibizwi nka Plastic Surgery mu ndimi z'amahanga.

Mu gihe ibi bikorwa bizwi nka Plastic Surgery bikomeje gufata intera ku Isi no mu Rwanda, ibi Bitaro byatangaje ko byashyiriyeho Icyumweru abifuza iyi Serivise.

Ibihugu byinshi mu Isi, bifata Plastic Surgery nk’uburyo bwo kongera icyizere n’imibereho myiza, aho kuba ibikorwa butangaje nk'uko byahoze.

Nka kimwe mu bihugu bikataje mu nzira y'iterambere, u Rwanda rwinjiye k'urutonde rw’ibifite Ibigo n’Abaganga bashoboye gutanga iyi serivisi.

Serivise ya Plastic Surgery izatangwa n'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal [KFH] zirimo: Kugabanya Ibinure mu bice bitandukanye by’Umubiri, Kugabanya Inda cyangwa Amaboko atendera, Kongera cyangwa kugabanya Amabere, Kongera Ikibuno [Buttocks Lift], Kwimura ibinure biri ku gice kimwe bishyirwa ahandi n’izindi serivisi zitandukanye.

Iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 7] 2025 ikaba izasozwa tariki 18 Nyakanga [7] 2025. Nyuma y’iki Cyumweru, ubu buvuzi buzakomeza gutangwa ku giciro gisanzwe.

Igamije gufasha kugabanya ibiro abantu bafite ibibazo birimo iby'impinduka zatewe no kubyara n'izindi mpinduka batishimiye zabaye ku mibiri yabo.

Ubuyobozi bw'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, bwatangaje ko abazitabira iyi gahunda bamaze gutoranywa nyuma yo kugenzurwa n’inzobere kandi bazahabwa ubuvuzi buhambaye kandi ku giciro cyo hasi ugereranyije n'igisanzwe gitangwa kuri iyi Serivise.

Uretse Plastic Surgery, hateganyijwe n’ubundi buvuzi ku bifuza guhindura Uruhu bitanyuze mu kubaga [Non-Surgical Cosmetics], ubu bukaba burimo ubwo gukosora Uruhu, kurukuraho Utubara, kugorora Imisatsi n'ibindi..

Ubu Buvuzi bwose bukaba buzakorwa n’inzobere z'Abangaga bavuye hanze y'u Rwanda, bazaba bafatanyije n’Abaganga b’Abanyarwanda.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bivuga iyi Serivise ya Plastic Surgery igamije kuba igicumbi cy’ubu buvuzi mu Karere, bityo n’Abanyamahanga bakazajya baza kuhivuriza. 

Bikomeza bivuga ko ubu buvuzi bukorwa ku bushake, nyuma yo kugirwa inama zihagije n’Abaganga babifitiye uburenganzira.

Bihuye kandi n’icyerekezo cyatangajwe mu 2016, ubwo hatangirwaga Serivisi za Plastic Surgery ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Igiciro cya Plastic Surgery, gitandukana bitewe n’uburemere bw’icyo umuntu ashaka gukosora.

Kibarirwa hagati y'Amafaranga y'u Rwanda 1,500,000 ndetse na 2,500,000.

Buri Mwaka, abarenga Miliyoni 30 ku Isi, bakoresha Plastic Surgery mu rwego rwo guhindura Imiterere y'Imibiri yabo.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 1
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
MUNEZA Ndi umunyamakuru n'umwanditsi, ndakubwira inkuru nkuko zabaye zifite ukuri naho zakomotse I am Journalist & Writer | I share real stories, told truthfully and from their original source.