‘Ni nko gupfa ukazuka’, Ubuhamya bwa Kanyumba Libérée wamaze Imyaka 5 muri Koma

Jun 24, 2025 - 10:55
‘Ni nko gupfa ukazuka’, Ubuhamya bwa Kanyumba Libérée wamaze Imyaka 5 muri Koma

 Kanyumba Libérée, n'Umubyeyi wagize ikibazo cyo guturika k’udutsi two mu bwonko, ibizwi nka Stroke mu ndimi z’amahanga akamara igihe muri koma anatwite.

Avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku buryo yamaze imyaka 5 ataravuga atarongera no kugenda.

Ku mbaraga zikomeye abaganga bakoresheje, kuri ubu ashima ko yongeye kugarura ubuzima ndetse n’umwana yari atwite icyo gihe akaba ameze neza.

Kanyumba Libérée, umubyeyi w’imyaka 48 y’amavuko, tumusanze iwe mu rugo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, akora imirimo itandukanye yo mu rugo.

Ni nyuma y’igihe gito yongeye gutera intambwe akagenda agashobora no kongera gukora iyi mirimo tumusanzemo.

Yivurije mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK n’ibya Butare, CHUB, aho yabazwe mu mutwe. 

Muri icyo gihe na nyuma yo kuva muri koma yari arembye cyane ku buryo atongeye kumenya ko yanabyaye wa mwana. 

Yari ari mu bitaro, ubwenge ngo bwari bwaragiye nta kintu na kimwe azi.

Rwari urugendo rutoroshye ku muryango, umugabo we, Nkunzimana Vianney wari usigaye mu rugo agomba kwita ku murwayi kwa muganga akamenya n’abana bari mu rugo, avuga ko bitari byoroshye ariko ntiyacitse intege yizeraga ko igihe atazi azakira.

Kanyumba Libérée avuga ko ubuzima bwaje kugaruka nyuma y’imyaka itanu, yumva ubwenge buragarutse atangira gutekereza, aza kuvuga biratinda aranagenda. 

Ibintu bari bategereje igihe bimeze nk’inzozi. 

Uyu muryango ushima Imana yamugaruye mu buzima, n’imbaraga n’ubwitange abaganga bakoresheje.

Abaganga bavuga ko Stroke ari indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko adatembera neza uko bikwiye, bitewe no kwifunga kw’imitsi cyangwa se guturika kwayo.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gufasha abantu kugira amakuru ku bijyanye n’indwara zitandura zirimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso, bimwe mu bikunze kuba intandaro yo kugira ikibazo cya stroke.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rivuga stroke ihitana miliyoni 5 z’abantu buri mwaka ku Isi. (RBA)

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0